Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bahawe amazina y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda hagendewe ku myitwarire basanzwe bagaragaza ndetse n’inshingano bafite.
Amashusho Arsenal yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter, agaragaramo abakinnyi batatu bayo barimo umunya-Portugal Fábio Vieira, umunya-Ukraine Oleksandr Zinchenko n’umunya-Portugal CĂ©dric Soares bavuga ko bamaze kubona amazina mashya y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda.
Aba bakinnyi uko ari batatu baganiraga ku munsi wo Kwita Izina abana b’ingagi ejo ku wa Gatanu wabereye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze, binajyanye no kuba Arsenal isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Mu mazina mashya abakinnyi ba Arsenal bavuga ko bahawe harimo ‘Umuyobozi’. Ni izina Fábio, Zinchenko na Soarez bemeranyije ko rigomba guhabwa Martin Odegaard bijyanye n’inshingano asanzwe afite zo kuba umuyobozi [Kapiteni] wa Arsenal.
Bati: “Martin, kuva ejo uzajya witwa ‘Umuyobozi’.”
Irindi zina ry’Ikinyarwanda ryinjiye muri Arsenal ni ‘Intore’. Ni izina ryahawe umunya-BrĂ©sil Gabriel Jesus, bijyanye no kuba mu kibuga ari umuntu ukunda guhangana ashaka ibitego.
Izina ‘Intwari’ na ryo ryinjiye muri iriya kipe y’i Londres maze rihabwa myugariro Rob Holding, mu gihe umunya-Misiri Mohamed Elneny yahawe akabyiniriro ka ‘Munezero’ kuko ari we mukinnyi ukunze guhora yishimye kurusha abandi.
Cedric Soarez we yahawe izina ‘Umunyabwenge’ ku mpamvu we na bagenzi be batasobanuye.



2 Responses
Abakinnyi ba Arsenal bahawe amazina mashya y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda
Ibyo babyita kwi passa muremure cg kwikirigita ugaseka
Abakinnyi ba Arsenal bahawe amazina mashya y’utubyiniriro y’Ikinyarwanda
Ibyo babyita kwi passa muremure cg kwikirigita ugaseka