Bamwe mu barezi batangaje ko bishimiye icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’uburezi, nyuma yo gutangaza ko abarimu bari bakoze ibizamini by’akazi mu Kuboza 2019 bagomba kubisubiramo.
Ni ibizamini byakozwe ku wa 10 Ukuboza 2019, bigamije gushaka byibura abarimu bashya 7.214 bo mu mashuri abaza n’ayisumbuye.
Minisitiri w’uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko abarimu bamwe bahawe ikizamini kimwe nyamara baragombaga gukora bibiri cyangwa ibirenga, ari yo mpamvu banzuye ko ibizamini bimwe bisubirwamo.
Minisitiri Uwamariya avuga ko minisiteri ayoboye yafashe kiriya cyemezo, nyuma yo gusanga hari bamwe mu barimu bahawe imirimo kandi baratsinzwe bimwe mu bizamini by’akazi. Ati” Niba umwarimu agomba kwigisha amasomo abiri, agombaga gukora ibizamini bibiri ariko bamwe bakoze kimwe gusa.”
Yasobanuye ko “Amabwiriza ibizamini byagombaga gukurikiza atasobanuwe kimwe mu turere twose. Mu turere tumwe na tumwe, abarimu bagombaga gukora ikizamini kimwe amasaha atatu ariko bamwe bakora ibizamini bibiri mu masaha atatu.” Akomeza avuga ngo “Aya ni amakosa tugomba gukosora kandi abarimu bose bagomba kugira amahirwe angana yo gukora ibizamini.”
Abarimu bakirije yombi icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)
Florent Migisha yagombaga gukora ibizamini bibiri, harimo icy’Icyongereza n’Igifaransa, akigisha mu Karere ka Musanze.
Avuga ko mu ndimi, abandi bagombaga gukora ibizamini by’Icyongereza n’Ikinyarwanda ndetse n’ikizamini cy’Icyongereza n’Igiswahili bijyanye n’uko bagombaga kwigisha ayo masomo yombi.
Icyatunguranye ni ukumva umuyobozi uvuye mu Kigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB) abwira abarimu ko bazakora ikizamini kimwe, nk’uko Mugisha yabitangarije The New Times. Ati “Nanjye ubwanjye natsinze ikizamini ariko ikibazo cyashoboraga kugaragara mu gihe umuntu yoherejwe kwigisha isomo adafitemo ubumenyi. Urugero, umwarimu ugomba kwigisha Igiswahili ashobora koherezwa kwigisha igifaransa nta bumenyi agifiteho”.
Innocent Ryambaje we yagombaga kwigisha Icyongereza n’Igiswahili ariko yakoze ikizamini cy’Icyongereza gusa. Avuga ko nta kazi yigeze ahabwa kuko ishuri yagombaga kwigishaho ryamwanze bitewe n’uko atakoze ikizamini cy’Igiswahili. Ati: “Bisobanuye ko ngomba gukora ikindi kizamini ntakoze.”
Hari imyanya itarabona abarimu kandi bahari
Eugene Hakorimana, Umwarimu wo mu Karere ka Nyabihu yavuze ko yatsindiye kwigisha Icyongereza n’Ikinyarwanda, gusa akaba akiri ku rutonde rw’abagomba gutegereza nyamara mu karere ke hari imyanya idafite abayirimo.
Urugero ni mu Rwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Karere ka Nyabihu, ahari ikibazo cy’abarimu bagomba kwigisha Icyongereza, Entrepreneurship, amateka n’ubumenyi bwa mudasobwa.
Biteganyijwe ko abakandida bazatsinda ibizamini nyuma yo guhabwa amahirwe y’akabiri, bazashyirwa ku rutonde rw’abatsinze ariko ntibabone imirimo bagomba gutegereza ko iboneka.

20 Responses
Abakoze ibizamini byo kwigisha bazabisuziramo
Ikibazo kitumvikana nukuntu ibizamini byatanzwe nabi bigatsinda aberezi hagafwatwa umwanzuro uvugako abarimu babuze kandi ngo ntibashoboye bagahita bafata umwanzuro wokwerera na batarize uburezi kandi abashomeri mugihugu bize uburezi ari benshi cyane cyane kubigisha secondary primary ho birashoboka ko bavuze murakoze.

Nibyiza cyane ariko ikindi REB igomba kwitaho n,imikosorere y, ibizamini ibayatanze mukazi.

kuretse reb izabe ari yo izabikosora naho mu gihe bigikosorwa n’uturere ntibazizere ibizavamo na gato.

Turasaba REB koyakurikirana ikosorwa ry’ibizamini kuko hari Aho abakosorababuze bitabaza abayobozi b’amashuri mugukosora kandi akenshi usanga baba bibera muri bureau badaheruka gusoma

Rwose bige kukibazo cy’imikosorere kuko n’ubundi biracyari mumaboko y’uturere

Turasaba ko mwatumenyesha ibigo n’abakandida igihe bazajya kwigishaho muri primary schools . Murakoze.