Polisi y’u Rwanda (RNP) itangaza ko kizira kuba umumotari yaseseka telefoni muri kasike (ingofero yabugenewe) hafi n’ugutwi ndetse ko gushaka kwiseseka mu mwanya muto uri hagati y’imodoka bitemewe.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuwa 5 Ukwakira, RNP itangaza ko iyi migirire itemewe, aho usanga bamotari batwaye ari nako bavugira kuri telefoni ziri muri kasike.
Yagize iti “Kirazira guseseka telefone muri kasike mu gihe utwaye moto. Nawe mugenzi uri kuri moto, ntukemerere ugutwaye ko agenda asesera hagati y’ibindi binyabiziga.”
Abamotari kandi bibukijwe kuzajya bambika abagenzi kasike (ingofero yabugenewe kandi nabo bakaba bayambaye.
Polisi kandi yasabye abagenda kuri moto kutemerera umumotari kugenda yiseseka hagati y’ibindi binyabiziga.
Abamotari akenshi bagaragara mu muhanda bafite telefoni muri kasike. Bamwe muri bo baba bazivugiraho, mu gihe abandi bahagize nk’ububiko.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Bazwi ho kandi kugerageza guca mu mwanya muto uba uri hagati y’ibinyabiziga, ngo mu rwego rwo kwihuta.


