Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Minema), yatangaje ko imvura yaguye mu gihugu mu ijoro ryo wa kabiri ku wa 21 Mata yatwaye ubuzima bw’abantu 12 hirya no hino mu gihugu.
Iyi Minisiteri ivuga ko uretse abantu bishwe n’ibiza bikomoka kuri iriya mvura, abantu 18 bakomeretse ndetse hakanangirika ibikorwa remezo bitandukanye ndetse n’amazu 32.
Imvura kandi yangije imyaka y’abaturage biganjemo abo mu Burengerazuba bw’igihugu.
Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yabwiye itangazamakuru ko uturere twa Rulindo na Muhanga turi mu twatakaje abantu benshi bazize iriya mvura.
Yagize ati “Iyi mvura yibasiye cyane Akarere ka Rulindo kuko hapfuye abantu bane n’amazu arangirika, muri Muhanga hapfuye abantu batatu hangirika n’inzu nyinshi, ndetse n’umuhanda.”
Minisitiri Kayisire yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi byatangiye, uturere tukaba turimo gukora ibarura ry’ibyangiritse ngo abagizweho ingaruka bafashwe.
Ku cyumweru na bwo imvura yari yaraye igwa yahitanye abantu batandatu mu karere ka Gicumbi, inahitana imitungo y’abaturage irimo ihene ebyiri n’inkoko 11. Iyo mvura kandi yangije ibikorwa remezo birimo imihanda, yangiza hegitari ebyiri z’imyaka y’abaturage ndetse inasenya amazu 48. Mbere y’aho ku wa 16 Mata na bwo abantu batatu bari bishwe n’ibiza byatewe n’imvura.
Itangazo ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyasohoye ejo ku wa kabiri, rivuga ko ku wa 21/04/2020 hagati saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa sita z’ijoro hateganyijwe imvura mu turere twose.
Iyo mvura nyinshi inateganyijwe kuri uyu 22/04/2020 hagati ya saa sita z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

