Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwafashe abantu 14 barimo abanya Kenya umunani, Abanyarwanda batatu n’Umunya-Uganda umwe bakekwaho umugambi wo kwiba imwe muri banki bakoresheje ikoranabuhanga. RIB ikoreshe urubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko yamenye umugambi wa bariya bantu ndetse iakba muri yombi bataragira icyo bakora. Uru rwego ruvuga ko bari barimo bagerageza kwinjira mu ikoranabuhanga rya Equity Bank kugira ngo bashobore kujya bakura amafaranga kuyo abakiliya bayo babitse. Hari amakuru avuga ko muri abo bafaswhe harimo n’umugore umwe.
Kugeza ubu, nta byinshi RIB iratangaza kuri aya makuru.


