Abantu 9% ni bo bazi gusoma no kwandika mu bakuze bo mu Ntara y’Uburengerezuba

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubusesenguzi kuri politiki n’abandi bwerekana ko mu bantu 100 bakuze bo mu Ntara y’Uburengerazuba 91 baba batazi gusoma no kwandika.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko n’abagize amahirwe yo kujya aho bakwiga gusoma no kwandika, 33 % byabo babashije kumenya.

Buvuga ko “ 14% by’abagannye aho bakwiga gusoma no kwandika babashije kuronka ibyo bari biteze. Gusa 66% ntibabasha gusoma naho 76% ntibazi kwandika.”

Bukomeza bugaragaza ko “ 93% by’aba baturage batabasha guteranya imibare yoroheje n’aho 99% ni ihurizo kuri bo kuba basoma ubutumwa bugufi kuri telefoni cyangwa ngo babwohereze.”

Iki kibazo nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, ni ingorabahizi mu bakuze b’igitsinagore kuko kiri muri 37% byabo mu gihe abagabo ari 27%.

Ni mu gihe ubu bushakashatsi buvuga ko abafite iki kibazo kurusha abandi ari bo mu murongo wo kuba bahura n’ubukene ugereranyije n’abagifite ku kigero cyo hasi.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko umuti kuri iki kibazo ari uko buri mudugudu wagenerwa irerero ryigisha kwandika no gusoma.
Umwarimu muri Kaminuza, Prof. Wenceslas Nzabarirwa uri mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko ubu buryo bwazana impinduka mu muryango nyarwanda.

Ati “ Abakuze nabo bazabasha kumenya uko batangira ubucurusi buciriritse, kumenya uko bagira isuku, kurwanya imirire mibi n’ibindi.”

Ushinzwe Kwigisha abakuze muri Minisiteri y’Uburezi, Espérance Muziganyi, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu miliyoni ebyiri batazi gusoma no kwandika.

Inkuru ya TNT

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *