Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi byatangajwe ko yazize indwara ya Cancer.
Ikinyamakuru kibogamiye kuri leta Herald kivuga ko ibi byatangajwe na Perezida Emmerson Mnangagwa mu nama yagiranye n’abo mu ishyaka rya Zanu-PF baba muri Amerika.
Mnangagwa yavuze ko Robert Mugabe yari afite indwara ya ‘cancer’ igeze ku rwego rwo hejuru bituma abaganga bahagarika uburyo bwo kuyivura bwa ‘chemotherapy’.
N’ubwo Mnangagwa yavuze atyo, abantu bibajije niba ari ngombwa gukomeza kubigira ibanga kuvuga ubwoko bwa kanseri yahitanye umukambwe Mugabe. Uburwayi bwa Robert Mugabe bwakomeje kugirwa ibanga, kugeza ubu ntibiramenyekana neza.
Imyaka ye no kuba iyi ndwara yari yarakwiriye hose ku buryo kuyoroshya bitari bikimufasha ni impamvu zatumye abaganga bahagarika ‘chemotherapy’ nk’uko Mnangagwa abivuga.
Bwana Mugabe wari ufite imyaka 95, yategetse Zimbabwe mu gihe cy’imyaka 37 kugeza mu 2017 ahiritswe.
Uyu mukambwe yari amaze igihe yivuriza muri Singapore ariko uburwayi bwe bwari bwaragizwe ibanga.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Biteganyijwe ko azashyingurwa mu gice kiri kubakwa cy’irimbi ry’intwari i Harare mu murwa mukuru, ahashyinguye n’abandi baharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe.
Inkuru ya BBC


