capture-6.png

Abanyarwanda babiri barasiwe ku mupaka bikoreye kg 50 z’ibirayi bavanye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda babiri; Jean Pierre Havugimana n’undi utatangajwe amazina barasiwe muri metero 300 uvuye ku ruhande rwa Uganda ku mupaka wa Gatuna ubwo bari bikoreye buri umwe umufuka w’ibirayi wa kg 50 bavanye muri Uganda.

Havugimana w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Kabya, Umurenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, Chimpreports itangaza ko yarashwe ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo uyu mwaka. Ikinyamakuru Eyalama cyo kivuga ko ibi byabaye kuwa Mbere nimugoroba.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Havugimana akimara kuraswa n’inzego z’umutekano, yahise asubira muri Uganda kuri ubu akaba ari kuvurirwa ku bitaro bya Rushoroza mu Karere ka Kabale nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ibanze ku mupaka wa Katuna.

capture-6.png
Uwo bivugwa ko ari Jean Pierre Havugimana warashwe/ Ifoto: Daily Monitor

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yemeje aya makuru avuga ko umwe muri ba Banyarwanda batamenyekanye, yafashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda. Aba bagabo bombi ngo bambukiye ahazwi nka Rushaki, Karujanga ubwo bavaga muri Uganda.

Ati “ Biravugwa ko uyu warashwe n’inshuti ye bambutse umupaka, baje gushaka ibirayi, mu kugaruka nibwo bahuye mu gihugu cyabo [mu Rwanda] mu ma saa moya n’igice z’ijoro, ni bwo barashweho n’inzego z’umutekano mu Rwanda, zirabakomeretsa, umwe ziramufata.”

Umuyobozi w’Umujyi muto wa Katuna, Nelson Nshangabasheija yabwiye Eyalama ko kuwa Mbere humvikanye urusaku rw’amasasu ku ruhande rw’u Rwanda mu gasantere ka Kabaya mu minota nka mirongo itatu, ingingo avuga ko abaturiye umupaka yatumye bagira ukwikanga.

Nshangabasheija yavuze ko hari Abanyarwanda bakinyura iz’ubusamo bajya muri Uganda gushakayo ibiribwa n’ibindi nkenerwa nyuma yo gutegereza ko umupaka ufungurwa bagaheba.

Aya makuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda mu gihe kugeza ubu mu Rwanda nta rwego na rumwe rwigeze rugira icyo ruvuga.

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera kuri uyu wa 6 Ugushyingo ntibyakunda. Ubutumwa bugufi yohereje na bwo ntibwasubijwe ubwo iyi nkuru yandikwaga.

Ibi biravugwa mu gihe Abanyarwanda bagiriwe inama yo kuba baretse kujya muri Uganda kuko ngo umutekano wabo utizewe. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’aho bamwe mu Banyarwanda bagiye batotezwa, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo no gucuzwa utwabo bashinjwa kuba intasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *