Abanyarwanda 33 birukanwe muri Uganda bavuga ko bacujwe ibyo bari bafite byose ku buryo bageze ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Kisoro, bagashyikirizwa u Rwanda nta kintu bafite. Aba baturage bakiriwe n’u Rwanda mu ijoro ryo kuwa 27 Ugushyingo nta kintu na kimwe bafite. Bavuga ko bambuwe byose ku buryo nta n’umwe muri bo wabasha kwigondera amafaranga y’itiki imugeza aho akomoka. Mu buhamya bwabo nk’uko Rwandatribune ibitangaza, ibyo bari barakoreye ndetse n’amafaranga, barabyambuwe ndetse abari barashatse batandukanwa n’imiryango yabo. Umwe muri bo, Mutemberezi Fulgence avuga ko ubwo yafatwaga yari afite amashilingi imitwaro 10 (Frw 23,000) ariko yabisabye yayasabye abayamwatse, bakayamwima. Ati ” Njya gufungwa abapolisi banyatse amafaranga imitwaro 10 narimfite, nyuma mfunguwe nyabatse banyeretse inote imwe barambwira ngo nyitegereze yanditseho Uganda si u Rwanda, ngo nta burenganzira mfite bwo kujyana umutungo wabo ku butaka bwacu, naje gutya nsizeyo umutungo utari hasi ya miliyoni ebyiri n’igice.” Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko buri gufasha aba baturage kugera aho bakomoka. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko barimo kuvugana na buri Karere umuturage akomokamo ngo kabafashe kumugeza mu muryango we. Ati ” Twahamagaye uturere bavukamo ngo baboherereza amafaranga abageza iwabo gusa ntibizagarukira ho kuko harimo abari bamazeyo igihe kinini Kandi baragiye banagurishije imitungo yabo urumva nk’abo kugirango bongere kubona ubuzima byabagora.” Avuga ko uturere bavukamo tuzakomeza gukurikirana abo baturage kugira ngo batangire ubuzima bushya. Benshi mu Banyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda batangaje ko bambuwe utwabo, ndetse ko no mu byo bari batunze nta na kimwe bemerewe gukoraho. U Rwanda rukomeza kugira inama abaturage kuba baretse kujya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.


