Impunzi zibarirwa mu 1,700 z’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, zageze mu nkambi ya Mahama ho mu karere ka Kirehe nyuma yo guhungira hano mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo aba banye-Congo biganjemo abagore n’abana bageze mu nkambi ya Mahama.
Abaganiriye n’itangazamakuru bavuze ko baje bahunga imirwano ikomeje gusakiranya Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Impunzi z’abanye-Congo zikomeje kwiyongera mu Rwanda, mu gihe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aheruka gusaba ko hashyirwaho uburyo bwemerera izi mpunzi gutaha ndetse ko u Rwanda rutazigera na rimwe ruzibuza gutaha mu gihugu cyazo “mu buryo ubwo aribwo bwose zifuza”.
Umukuru w’Igihugu yanenze by’umwihariko Umuryango mpuzamahanga “witwara nk’aho aba bantu batabaho cyangwa se ko batazi icyabateye kuba impunzi mbere na mbere.”
Ku bwa Perezida Kagame, “wagira ngo gahunda ni ukuguma mu Rwanda, ibintu bikwiza ikinyoma cy’uko ngo ari Abanyarwanda bakwiriye kwirukanwa.”
Yavuze ko ikibazo cy’izi mpunzi ari mpuzamahanga, kandi gikeneye igisubizo mpuzamahanga.
Mu Rwanda kuri ubu habarirwa impunzi zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirenga ibihumbi 70 zihamaze imyaka myinshi zarahahungiye.
Leta ya Congo Kinshasa ku rundi ruhande ivuga ko iby’uko hari abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeye guhungira ku bwinshi mu Rwanda ari “ibihimbano bya Leta y’u Rwanda” ngo igamije gufata inkambi z’impunzi yitwaje ko abaza mu Rwanda baba bahunga abaturage bagenzi babo mu mu yandi moko.
Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Kinshasa, Gen Maj Sylivain Ekenge, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.



2 Responses
Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barenga 1,700 bahungiye mu Rwanda
ndi burera umurenge wa cyanika turakanda cyane
Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barenga 1,700 bahungiye mu Rwanda
Nyamara dukwiye kwigira hamwe iki kibazo. Abadepite baracecetse aribo bagombye kureba kure ku bibazo nk’ibi. Abasenateri bo umenya bareguye! Ibivugwa bikwiye kubugutirwa umuti yuko ububanyi n’amahanga bwazambye. Mu bivugwa, birahwihwiswa ko izo mpunzi zasabwe n’abantu zitazi guhambira zikajya mu Rwanda mu gihe gito. Bivugwa ko ari M23 ibashorera ibazana mu Rwanda. Bizabyara iki mu gihe bivugwa ko M23 ihabwa ingufu n’Urwanda? Icya kabiri: M23 ikomeje gusuzugura ku mugaragaro ibyemezo bya Luanda n’ibya Nairobi. N’ikimenyimenyi izi mpunzi zije mu gihe M23 ikajije imirwano kandi yagombye kuba yarashyize intwaro hasi! Icya gatatu: iyo Urwanda ruvuze ko impunzi 1.700 ari nyinshi, benshi barwibutsa ko rurimo rusinya amasezerano asba impunzi ibihumbi n’ibihumbi kuza mu Rwanda,hemejwe ko rufite uburambe mu gufata neza impunzi. Kuki bajya gusaba impunzi za kure kandi babona izivuye hafi, zivuga ururimi rumwe? Ibibazo rero ni byinshi kandi bikwiye kuganirwaho aho kubitura ku banyarwanda.