Abanyerondo barankubise bavuga ko ntatwite minisitiri-utuye Bannyahe

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Angelique Mutamuriza utuye mu Mudugudu wa Kangondo II (Bannyahe), Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo avuga ko yakubiswe n’abakora irondo ry’umwuga aho atuye kandi atwite, bamubwira ko adatwite minisitiri.

Mutamuriza yabwiye Ishema TV ko irondo ryamusanze iwe rigatangira kumukubita we n’umukozi we. Avuga ko nta cyaha yari azi akurikiranweho n’ubwo yakubitwaga.

Avuga ko ubwo yakubitwaga, abaturage bababjije impamvu bari gukubita umugore utwite, umunyerondo w’umugore witwa Mukesha avuga ngo ” Mumukubite ntabwo atwite minisitiri.”

Uyu muturage akomeza avuga ko inkoni yakubiswe zatumye ajya kwa muganga. Ati ” Hano ni mu rugo mu gipangu. Abanyerondo bansanze hano ndi mu rugo hamwe n’uyu mukozi wanjye barankubita. Ntabwo nzi icyo banzizaga kuko twari turimo guteka njye n’umukozi. Barankubise abaturage barahurura.”

Mutamuriza akomeza avuga ko ” Abanyerondo bakomeje kumukubita, nyuma ajya mu bitaro, nagarutse ku Cyumweru. Mu bitaro bambwiye ko basanze umwana yikanze gusa, nta kindi kibazo yagize.”

Uyu muturage avuga ko atakiriye neza kuba yarakubiswe n’abakabaye bamucungira umutekano. Arasaba ko yarenganurwa. Abandi baturage nabo bakomeza kuvuga ko irondo rikora ibikorwa byo kubahohotera babakubita.

Abaturage ba Bannyahe kandi baratabaza ko hari inzego z’umutekano bakeka ko ari abasirikare baza babakubita ndetse bakanabasambanya. Ubu iki kibazo kiri gukurikiranwa mu iperereza mu ngabo z’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi yabwiye Bwiza.com ko ari mu nama, asaba ko yakwandikirwa ubutumwa bugufi buvuga kuri iki kibazo, gusa ntiyabusubije.

Bwiza.com yashakaga kumenya ikigiye gukorwa ngo abanyerondo babungabunge umutekano w’abaturage neza ndetse niba abagize uruhare mu ikubitwa rya Mutamuriza bazabihanirwa.

Bwiza.com yiteguye gutangaza icyo CIP Umutesi ari buvuge kuri iki kibazo.

Ubwo yavuganaga na Ishema TV yari yavuze ko ” Ibivugwa n’aba baturage barimo na Mutamuriza ari ibihuha, ko we atabizi.” Yagize ati ” Ni ubwa mbere byabaye, ikintu cyose cyabaye ku manywa n’ijoro report iba ihari, abo rero ni abakwiza ibihuha. Ibyo bintu ntabyo nzi.”

Abanyerondo bakomeje gutungwa agatoki hirya no hino ko hari igihe bahohotera abaturage, ubujura n’ubwambuzi ndetse n’ubusinzi nabyo ngo bikaba mu bibaranga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *