Mu mpera z’icyumweru gishize, abaraperi barimo Jay C, Bull Dogg na Bushali bakoze agatendo barwana n’abafana ubwo bari bagiye mu kabyiniro.
Byabereye mu kabyiniro k’ahazwi nko kwa ‘Nyanja’ aho aba bahanzi bari basohokeye nyuma yo gutaramira mu Karere ka Rubavu.
Imirwano y’aba baraperi yaje kwemezwa na Jay C nyuma y’amashusho yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.
Ati “Nyuma yo gukora igitaramo kikagenda neza, twafashe umwanya wo kujya kuruhukana, twanyuze ahitwa ‘Lake Side’ hari habereye ibirori bya ‘white party,’ ntitwahatinda ahubwo dushaka no kunyura mu kabyiniro kamwe.”
Jay C yakomeje avuga ko baje gusohoka ariko bageze ku muryango, bahura n’igikundi cy’abafana basa nk’abafashe rimwe, basagarirwa gutyo.
Mu kubara inkuru, Jay C avuga ko icyo gikundi cyatangiye kibwira amagambo mabi aba baraperi, babumvisha ko babasuzuguye nyamara ari abafana babo, ari nako abasore barimo batangira kubasatira ngo babakubite.
Jay C yavuze ko nta kindi bari gukora uretse kwirwanaho kuko n’akabyiniro kari gafite ushinzwe umutekano umwe nawe utaragize icyo afasha.
Polisi y’u Rwanda yaje kuhagoboka, bamwe batabwa muri yombi. Jay C kandi yahakanye amakuru yavugaga kimirwano yatewe n’uko banyweye inzoga bakabura ayo kuzishyura.


