Abarenga 100,000 bakoresha ikoranabuhanga rya EBM kuva ritangiye gukoreshwa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abarenga ibihumbi 100,000 mu Rwanda bamaze guhabwa imashini izwi nka EBM zibafasha gutanga inyemezabwishyu mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni ibyatangajwe na Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority), bwana Mbanza Emmy, aho yagarutse ku kuba umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rya EBM ukomeje kwiyongera aho mu 2013 rigitangira abatarenga igihumbi aribo barikoreshaga none ubu rikaba rikoreshwa hafi n’abagera ku bihumbi 100.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki 11 Werurwe 2024, ubwo iki kigo cy’imisoro n’amahoro cyatangiraga ubukangurambaga(Campaign) yo gushishikariza abacuruzi gutanga inyemeza bwishyu ndetse no guhwitura abaguzi kwitabira kujya bayaka mu gihe baguze igicuruzwa runaka.

Yagize ati”Hari intambwe yatewe kuva twatangira iyi gahunda mu 2013, kuba abantu bakoresha EBM ubwabyo byavuye ku bantu bari munsi y’igihumbi mu 2013. Kugeza uyu munsi umubare umaze kurenga ibihumbi birenga 100.”

Yasobanuye ko kugira EBM no kuyikoresha ari ibintu bibiri bitandukanye, ariko agasanga mu mikoreshereze nayo yarateye intambwe nk’uko imibare igenda ibigaragaza.Gutanga inyemezabwishyu byavuye kuri miliyoni imwe ku mwaka, kugeza uyu munsi nibura mu mwaka izitangwa zibarirwa muri miliyoni 50.

Gusa hagataho n’ubwo iyi ntambwe yatewe, hari imbogamizi z’uko bamwe mu bakoresha iri koranabuhanga batarikoresha uko bikwiriye ari nayo mpamvu hatangijwe ubu bukangurambaga mu gihugu hose hakangurirwa abacuruzi n’abaguzi ko gukoresha EBM ari itegeko.

Icyuho cyagaragajwe nk’imbogamizi ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, ni abakabaye bafite EBM ariko ugasanga ntibigeze bayitunga kandi ari itegeko, ikindi hakaba abayifite ariko ugasanga batanze inyemezabwishyu idahwanye n’amafaranga umuguzi yishyuye.

Ibyo rero bikaba biri mu byatumye iki kigo gitangiza ubu bukangurambaga bashishikariza abo bireba bose mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.

Gusa ku rundi ruhande, hari abacuruzi bavuga ko hari imbogamizi bahura naryo mu ikoreshwa rya EBM , ariko ntibamenye aho babariza, ibintu bavuga ko bakabaye bigishwa mbere y’uko bahanwa mu gihe baguye mu makosa.

Mu gusuzuma ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, hafashwe ibicuruzwa bitandukanye byagurishijwe ariko ntihatangwa inyemezabwishyu rya EBM ndetse abaguye muri ayo makosa barafatwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *