Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yageze mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 5 Ukwakira 2020, mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Mbere y’uko ahagera, yabanjirijwe n’itsinda ry’abasirikare kabuhariwe, bari bambaye nk’abiteguye urugamba mu gihe hari icyo baba bikanze, bafite n’ibikoresho bigezweho nk’imbunda za mudahusha kandi bihagije.
Baziye mu ndege zabo za kajugujugu, ubwo bageraga mu mujyi bakwirakwira impande zose; haba ku butaka no mu kirere ku nyubako ndende ziri mu mujyi. Abo barimo kandi n’abari bamukikije ubwo yari amaze gukandagira ku butaka bw’i Goma.

Abakurikiranye uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi, bemeza ko ubu burinzi budasanzwe (bamwe bamugereranya n’uwari ugiye muri za Afghanistan, igihugu cyiganjemo imitwe y’iterabwoba) yaba yarabwitwaje bitewe n’uko uburasirazuba bw’igihugu budatekanye kuko imitwe yitwaje intwaro irimo imaze imyaka irenga 25 ari ho ifite ibirindiro.
Indi mpamvu ishoboka ni ukongera uburinzi burenze ubwo yari yitwaje mu mpera z’2019. Icyo gihe, indege yari itwaye ibikoresho bye yo mu bwoko bwa Antonov 72 yahanukiye mu Ntara ya Maniema hashize igihe gito ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Goma, aho bivugwa ko yaba yararashwe.
Abarinzi ba Perezida Tshisekedi mu nyubako z’i Goma

12 Responses
Abarinzi ba Perezida Tshisekedi baherutse kugaragara i Goma baribazwaho_Amafoto
Icyo nkundira FRDC irambara ikikwiza igatwra ibikoresho by’ubwoko bwose n’ibikabyo byinshi yavuga ukagira ngo ni intarummikwa isi igatigita n’ibikabyo byuzuye yakumva isasu akiruka kurusha isha mu mukenke bya bintu byose akabisiga aho, yabona mugenzi avuye amaraso yiyambura ibyo afite byose akiruka cyane ubutareba inyuma

Dumburi we sha ibyuvuze tubihuriyeho kbs ntanahamwe ubeshye

Yewe uri Dumbuli koko, ariko mwagiye mureka gupfa kuvuga, ubwo woe uzi igisirikare kirinda umukuru w’igihugu, uri umusivile jyufunga umunwa uvuge nk’inkuru zo muri quartier nk’abibye ibitoki, abasinze ikigage,abagore n’abagabo baraye barwana n’ibindi nkibyo.

Yes Willy, Dumbuli yari gushaka ibindi avuga, akava mu buzima bw’abandi. Abubwo se, we ibigwi bye ni ibihe?

Ariko rero Dumbuli mwimurenganya FARDC ifite amateka maremare mu byerekeye gutsindwa Intambara kandi bakabya kubi ukagirango naba Commandos kabuhariwe nyamara mu kunyanyagira bahunga naba mbere

Mumureke ibyarimo ntabyo azi kbx