Abasirikare ba Uganda bishe abaturage babanje guhanganira mu rwuri rwa Komanda w’Inkeragutabara

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryakeye abaturage bane ba Uganda barashwe n’abasirikare b’iki gihugu barapfa abandi umunani barakomereka, nyuma yo guhangana n’abasirikare barinda ifamu ya Lt Gen Charles Oweny Otema uyobora inkeragutabara za Uganda.

Amakuru avuga ko abarashwe bari bamaze imyaka irenga 10 bafitanye amakimbirane na Gen. Otema, bapfa ubutaka buri wese yemeza ko ari ubwe.

Gen. Otema, yari ari i Kampala mu gihe abarinzi be bahanganaga n’abaturage.

Collins Okethwengu, uyobora igiturage cya Oberu y’Uburengerazuba abaturage n’abasirikare barwaniyemo, yavuze ko abasirikare ari bo bateye abaturage babashinja gutwara ubutaka bw’umuyobozi wabo.

Yagize ati”Abasirikare bambaye imyenda y’akazi bakubise abaturage babategeka kuva mu butaka. Abaturage bahagurukiye kurwanya abasirikare barangije barasa abantu bane barapfa abandi benshi barakomereka.”

Umuyobozi w’akarere ka Pakwach, Steen Omito, yabwiye Daily Monitor ko afite impungenge z’uko abishwe barenga bane, ngo kuko ababarashe babangiye gushaka abandi mu bihuru bikikije aho babarasiye.

Ihuriro ryita ku burenganzira bwa muntu muri Uganda ryavuze ko ibyakozwe n’ingabo za UPDF bihonyoza uburenganzira bwa muntu.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yavuze ko ingabo za Uganda zishe bariya baturage mu rwego rwo”kwirwanaho”, nyuma yo kuzigabaho igitero bitwaje intwaro gakondo.

Yagize ati”Igitero cyagabwe ku ngabo za UPDF ku wa 6 Gicurasi muri Zombo kikagwamo abasirikare batandatu, ntikigomba guha umuntu uwo ari we wese ikizere kibi ko uwitwaza imyambi, imiheto n’imihoro ashobora gutera abasirikare bafite intwaro akagenda. Uko byemeranyije kose ni ubwiyahuzi bukomeye kageragezaga ibintu nka biriya.”

Magingo aya abakomerekejwe n’ingabo za Uganda bahise bajya kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Pakwach.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *