Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko hari abasirikare babiri bacyo bafunzwe kuva ku wa gatatatu tariki ya 10 Kamena, kubera imyitwarire mibi bagaragaje imbere y’abaturage bo mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Nyamata, mu murenge wa Nyamata w’akarere ka Bugesera.
Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere ari bwo bariya basirikare babiri bagiye gushaka umukobwa witwa Ange bizwi ko asanzwe yicuruza, bayobera mu rugo rwa Alphonse Mudaheranwa mbere yo kumuhondagura bakamuvanamo inzara, ndetse bakanamuvuna umugongo ku buryo adashobora kwigenza.
Umugore w’uwakubiswe aganira n’umunyamakuru wa TV1 yagize ati”Baje ari abasirikare babiri bahirika urugi, umugabo arasohoka arabaza ese ubu ntimwayobye? Abandi baravuga bati ariko iki kigabo ra! Umugabo ntiyagira icyo abasubiza arasohoka ahita ajya kwihagarika.”
Ngo Mudaheranwa avuye kwihagarika abasirikare bamubajije impamvu arara mu cyumba akaraza umwana we muri salon, undi abasubiza ko ari we umufiteho uburenganzira, ari bwo bahise bamukubita rugondihene akitura hasi. Ngo bamukubise inkoni bari bafite ziravunagurika, nyuma bajya kuzana amatibe aba ari yo bamukubitisha kugeza avuyemo inzara.
Abatuye muri kariya gace bemeje ko abo basirikare bivugwa ko barinda umusirikare ufite ipeti rya Colonel uhatuye, atari ubwa mbere bahohotera abaturage ngo kuko bari basanzwe babikora mu gihe bagiye gushaka indaya.
RDF ibinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ntiyahishuye amazina y’abasirikare baregwa guhohotera abaturage b’i Nyamata, gusa yatanze icyizere cy’uko bagomba gushyikirizwa ubutabera.
Inkuru iboneka ku rubuga rwa Minadef igira iti”RDF irizeza rubanda ko ubutabera buzakora akazi kabwo. Iburanisha rizabera mu ruhame aho ibyaha byakorewe.”
Igisirikare cy’u Rwanda cyongeye kwamagana cyivuye inyuma ibikorwa binyuranyije n’amategeko y’igihugu ndetse n’ibinyuranyije n’indangagaciro zacyo bikomeje gukorwa n’abasirikare bacyo.
Cyijeje kandi ko gutanga ubutabera, umutekano ndetse n’ubufasha ku miryango yagizweho ingaruka n’ibikorwa by’abasirikare bayo biri mu byo gishyize imbere.
Abasirikare b’u Rwanda baherukaga kumvikana mu bikorwa bihohotera abaturage muri Werurwe uyu mwaka, ubwo abasirikare batanu n’umusivile umwe batabwaga muri yombi bazira guhohotera abaturage bo mu kagari ka Kangondo I mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo.
Abatawe muri yombi bashinjwaga ibyaha birimo gukubita abaturage, ndetse no kwinjira mu ngo zabo mu buryo butemewe n’amategeko bakahakorera ibikorwa by’ubujura no gusambanya abagore ku ngufu.
Magingo aya babiri muri abo basirikare bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko ubujurire bwabo butewe utwatsi, mu gihe bagenzi babo batatu barekuwe nyuma yo gusanga nta ruhare bagize muri biriya byaha.


