Diyosezi Gatolika ya Lubumbashi, yashinje abasirikare barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa kugerageza gushimuta Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu usanzwe ari Umushumba wayo.
Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru iriya Diyosezi yasohoye kuri uyu wa Gatandatu.
Iryo tangazo rivuga ko bijya gutangira imodoka yarimo abasirikare bari bafite intwaro nyinshi yinjiye aho Musenyeri Muteba atuye “bavuga ko ari bo mu mutwe urinda Umukuru w’igihugu, iparika iruhande rwa Diyosezi ya Lubumbashi.”
Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare.
Itangazo rya Diyosezi rikomeza rivuga ko abo basirikare nyuma yo kugerageza kwinjira imbere mu nyubako za Diyosezi bitambitswe n’abashinzwe kuharinda umutekano, abandi na bo bahita bashaka kwinjira “mu biro bya Musenyeri wari wibereye mu kazi ke mu mahoro.”
Diyosezi ya Lubumbashi yatangaje ko bariya basirikare ubwo babazwaga impamvu bashaka kwinjira ku ngufu mu biro bya Musenyeri, basubije ko bari baje gushyira ku murongo gahunda yo gucunga umutekano, mu rwego rwo kugira ngo ibirori byo ku rwego rw’idini bizabera kuri Cathedrale ya ba Mutagatifu Petero na Paul i Lubumbashi bizagende neza, binajyanye no kuba ngo Perezida Tshisekedi azaba ari muri kariya gace ko mu ntara ya Katanga.
Itangazo rya Diyosezi rivuga ko “yaba Musenyeri, Padiri mukuru wa Cathédrale cyangwa ubuyobozi bw’intara nta wuzi iby’ibyo birori.”
Yunzemo ko icyari cyazanye bariya basirikare ari ugushimuta Musenyeri Fulgence Muteba.
Iti: “Kugaragara bitunguranye kw’aba bagabo kuri Arkidiyosezi no kuri Cathédral ya ba Mutagatifu Petero na Paul guteye impungenge. Ni nde wohereje aba bantu bari bafite imbunda kuri Diyosezi ya Lubumbashi, cyangwa ni ku yihe mpamvu yabikoze? Ni kuki baje aho Musenyeri atuye batabanje kubahiriza amabwiriza arebana no kuhinjira?”
“Ni kuki bateye ubwoba abashinzwe umutekano ba Diyosezi? Ni kuki bagenzura ahantu hatagatifu nko kuri Cathédral bitwaje igikorwa cyo ku rwego rw’idini kidafite umuntu n’umwe ukizi? Dushyize mu gaciro, ibimenyetso byose birerekana ko byanga bikunze bashakaga gushimuta Musenyeri.”
Diyosezi ya Lubumbashi yasabye ibisobanuro ubuyobozi bw’umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Congo ngo hasobanurwe icyo bariya basirikare bari batumwe.


