Abasirikare batari bake b’u Burundi bari mu bikorwa by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe byo kugarura amahoro muri Somalia bitabye Imana, nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab zagabye ku birindiro byabo.
Iki gitero cyagabwe ku birindiro by’Ingabo za Afurika yunze Ubumwe mu gace ka Middle Shabele, mu majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Somalia, Mogadishu.
Ni igitero cyagabwe mu rukerera rw’Ejo ku wa Kabiri tariki ya 03 Gicurasi, cyigambwa n’umutwe wa Al Shabaab.
Kugeza ubu umubare nyirizina w’abasirikare baba baracyiciwemo cyangwa abagikomerekeyemo nturatangazwa.
Cyakora cyo umwe mu basirikare w’Umurundi wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yavuze ko hari bagenzi be babarirwa muri 30 bishwe, 22 bakomeretse n’abandi benshi baburiwe irengero.
Al Shabaab yo yatangaje ko yishe abasirikare 173 na ho abandi benshi itatangaje umubare ivuga ko yabafashe bugwate.
Amakuru avuga ko bariya basirikare bishwe nyuma y’imirwano ikomeye yabanje kubaho.
AU biciye muri Moussa Faki Mahamat usanzwe ari Perezida wa Komisiyo yayo, yamaganiye kure kiriya gitero cy’iterabwoba.
Mu itangazo uyu muryango wasohoye, wavuze ko “wamaganye wivuye inyuma igitero cy’iterabwoba cya Al Shabaab ku birindiro by’Ingabo za AU ziri kugarura amahoro muri Somalia.”
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wunamiye abasirikare baguye muri kiriya gitero, wihanganisha imiryango yabo ndetse na Guverinoma y’u Burundi by’umwihariko kandi wifuriza abakomeretse gukira vuba.
Moussa Faki yavuze ko “iki gitero cy’urwango” kitazigera gica intege intego y’ingabo za ATMIS, anashimangira umuhate utajegajega wa AU wo gushyigikira Guverinoma ya Somalia n’abaturage bayo mu rugendo rutoroshye barimo rwo guharanira umutekano n’amahoro arambye.
Yaboneyeho by’umwihariko gusaba Umuryango Mpuzamahanga kongera ubufasha uha Somalia mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke kiyugarije.


