Abatuye mu nkengero z’Umujyi wa Musanze barataka inzara

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Musanze batangaza ko bafite inzara muri iki gihe basabwe kuguma mu rugo birinda Coronavirus (COVID-19).

Abaturage bavuga ko ” bashonje” baganiriye na TV1 bavuga ko bahabwa ikibafasha muri iki gihe bagumye mu rugo.

Babwiye iki nyamakuru ko ” Babonaga amaramuko ari uko bagiye gushakishiriza mu mujyi ubu bikaba bitagishoboka.” Ku bw’ibyo, barasaba ko bafashwa.

Bavuga ko gahunda yo gutanga ibiribwa yatangiye ariko ko hari abo bitarageraho ndetse ngo n’ababibonye ntibihagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yatangarije Bwiza.com ko ibyo kurya biri gutangwa mu Karere ka Musanze kandi ko abakeneye ubufashwa bari gufashwa.

Meya Nuwumuremyi ati ” Birashoboka ko hari abo ubufasha butangwa mu mudugudu buba butamugezeho cyangwa bafashije undi ubabaye kumurusha. Si uko tudafasha abaturage.”

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’inzara kitaba ingorabahizi kuko no muri ako Karere hasanzwe hari gahunda ya ‘ Ntuburare Mpari” yatangijwe n’abaturage ubwabo, hagamijwe kurwanya inzara mu batabasha kubona ibyo kurya.

Avuga ko abaturage badakwiye kuvuga ko meya atari we wanze gukora ubuvugizi ngo abaturage bavuga babone ibyo kurya.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko abo ibiribwa bitarageraho, baba bihanganye kuko ku karere bihari bitegereje kugezwa ku bakeneye ubufasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *