Abanyarwanda bavuye mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo n’imiryango yabo baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bari kugenzurwa kugira ngo havangurwe abakekwaho ibyaha n’abatarabigizemo uruhare. Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo n’abahoze ku rugerero, Fred Nyamurangwa, avuga ko iki gikorwa kiri kugenda neza nta makemwa. Mu minsi mike ishize muri aba Banyarwanda bavuye muri Congo byagaragaye ko harimo uwitwa Angeline Mukandutiye watorotse igihano yari yarakatiwe muri Gacaca ku bwo uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Komiseri Nyamurangwa avuga ko uyu yahise amenyekana kubera itangazamakuru ryari rihari ariko ko igikorwa cyo kugenzura ko hari abandi bakekwaho ibyaha kigikomeza. Ati “Tugenda tugenzura umuntu ku wundi. Dufatanya n’abandi [polisi, RIB, Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge].Tumenya abahoze ari abarwanyi, uku ni na ko twabashije gushyira ku ruhande abarwanyi bari muri bo,” Yakomeje agira ati ” Iri genzura riri gukorwa mu buryo bwa nyabwo. Abahoze ari abarwanyi bashyirwa ukwabo, abagore n’abana nabo bagashyirwa ukwabo hano i Nyarushishi.” Iki gikorwa nk’uko The New Times ibitangaza, kizarangira muri iki cyumweru ku buryo ku wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2020 hazatangira ibikorwa cyo kubashyira mu buzima busanzwe. Aba Banyarwanda bagera ku 1471 barimo abana 1,100, abagore 371 bageze mu Rwanda uwa 20 Ukuboza 2019. Bacumbikwe mu Nkambi ya Nyarushishi nyuma yo kuva mu mashyamba ya Congo.


