Urwego rukuru rushinzwe gutanga imyanzuro ishingiye ku myemerere ya Islam muri Libya, Dar al-Ifta, rwasabye Abayisilamu kureka kugura, kugurisha no kwambara imyenda n’inkweto bikorerwa muri sosiyete ya Nike, rushingiye ku nkomoko y’izina ryayo n’ikimenyetso iyikoresha.
Iki cyemezo cyatangajwe muri iki cyumweru, aho Dar al-Ifta yagaragaje ko gukoresha ibicuruzwa bya Nike bishobora gufatwa nko kwamamaza ibimenyetso bifitanye isano no gusenga ibigirwamana, ibintu binyuranyije n’imyemerere ya Islam.
Nk’uko ikinyamakuru The Washington Post cyabitangaje ku wa 5 Ugushyingo 2026, uru rwego rwasobanuye ko izina Nike rikomoka ku ry’imanakazi y’intsinzi yo mu myemerere ya kera y’Abagiriki.
Dar al-Ifta yanagarutse ku kirango cya Nike kizwi nka Swoosh, ivuga ko gishingiye ku mababa y’iyo manakazi. Yagaragaje ko kwambara ibicuruzwa bifite icyo kimenyetso bishobora gufatwa nk’ugushyigikira ibimenyetso bifitanye isano no gusenga imana nyinshi.
Mu mwanzuro uzwi nka Fatwa, uru rwego rwahamagariye Abayisilamu kwirinda ibyo bicuruzwa, haba mu kubigura, kubigurisha cyangwa kubikoresha.
Icyakora, uyu mwanzuro ushingiye ku myemerere y’idini, ntabwo ari itegeko rya Leta rihanishwa ibihano by’amategeko ku batayubahiriza.
Nubwo bimeze bityo, Dar al-Ifta ifite ijambo rikomeye mu bijyanye n’imyemerere ya Islam muri Libya, ku buryo imyanzuro yayo ishobora kugira ingaruka ku myitwarire y’abayoboke b’iryo dini.
Si ubwa mbere uru rwego rufashe umwanzuro nk’uyu. Mu 2025, rwari rwasabye Abayisilamu kwirinda bimwe mu bikoresho by’imirimbo bya sosiyete yo mu Bufaransa, Van Cleef & Arpels, cyane cyane ibifite igishushanyo kizwi nka Alhambra.
Dar al-Ifta yavuze ko icyo gishushanyo kimeze nk’ikibabi gifite udushami tune gishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’amahirwe, ibintu rutabona nk’ibihuye n’imyemerere ya Islam.
Icyo gihe na bwo, rwasabye abayoboke b’iryo dini kwirinda ibyo bikoresho, rukavuga ko bashobora guhitamo ibindi bitabangamiye imyemerere yabo.


