Sena yagaragaje impungenge ku buryo imiryango ishingiye ku myemerere ishobora gukoreshwa mu gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi, nyuma y’uko ubugenzuzi bwa RGB bugaragaje ko myinshi muri yo itubahiriza ingamba zo gukumira ibyo byaha.
Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) y’umwaka wa 2025/2026 igaragaza ko 5,1% gusa by’imiryango ishingiye ku myemerere yasuzumwe ari yo ihora ihugura abakozi bayo ku gukumira ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba. Ni mu gihe 8,8% gusa ifite umukozi ushinzwe gutanga amakuru ku bikorwa bikemangwa.
Ibi byagarutsweho ku wa 11 Ugushyingo 2026, ubwo Umuyobozi wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’uru rwego.
Ubwo ubugenzuzi bwakorwaga, RGB yasanze 13,9% gusa by’imiryango yasuzumwe ifite politiki igamije kurwanya gutera inkunga iterabwoba, mu gihe 11,1% ikoresha urutonde rw’abantu n’imiryango bafatiwe ibihano mu kugenzura abagenerwabikorwa b’inkunga, naho 12,4% ikarukoresha mu gusuzuma abaterankunga.
Raporo kandi igaragaza ko 17,5% by’iyo miryango ari yo ikora isuzuma ry’ibyago byo kuba yakwifashishwa mu gutera inkunga iterabwoba. Hanagaragajwe ko 82,1% idaha abakozi bayo amahugurwa ajyanye no gukumira ibyo byaha, mu gihe 12,8% iyatanga ku rugero ruto.
Ibi byatumye Senateri Gasana Alfred agaragaza impungenge, asaba ko imiryango itubahiriza ibisabwa yafatiwe ingamba zikwiye.
Yibukije ko amategeko aha RGB ububasha bwo gusaba ibisobanuro imiryango itubahiriza ibisabwa, guhagarika by’agateganyo iyandikwa ryayo cyangwa kuyambura ubuzima gatozi.
Mu gusobanura impamvu iyi miryango ishobora kugira ibyago byinshi byo gukoreshwa mu bikorwa bitemewe, Dr. Uwicyeza yavuze ko hari amafaranga menshi yakira, akenshi mu buryo bw’amafaranga mu ntoki, bigatuma kuyagenzura bitoroha.
Yongeyeho ko hari n’imyumvire y’ubuhenzanguni igaragara mu matsinda amwe y’amadini, bityo hakaba hakenewe ingamba zihamye zo gukurikirana inkomoko y’amafaranga n’imikoreshereze yayo.
Ku bijyanye n’uburyo bwo kwakira inkunga, 67,1% by’imiryango yasuzumwe ikoresha ibigo by’imari byemewe n’amategeko, 12,8% igakoresha amafaranga mu ntoki, naho 20% ikoresha ubwo buryo bwombi.
Raporo igaragaza kandi ko 68,8% igenzura amakuru ku baterankunga. Muri yo, 48,7% ikora igenzura ryimbitse buri gihe, 4,3% ikarikora rimwe na rimwe, mu gihe 47% itarikora na rimwe.
Ku bijyanye no gukurikirana ibikorwa byatewe inkunga, 39,5% by’imiryango ibikora buri gihe, 18,5% ikabikora rimwe na rimwe, naho 42% ntibikore na rimwe. Icyakora, 67,2% ibika inyandiko zigaragaza inkunga yakiriye.
Mu ishusho rusange y’ibyago byo gukoreshwa mu gutera inkunga iterabwoba, 15,9% by’imiryango yasuzumwe iri ku rwego rwo hejuru, 76,8% iri ku rwego ruringaniye, naho 7,3% iri ku rwego rwo hasi.
Ubugenzuzi bwa RGB bwakozwe mu mwaka wa 2025/2026 bukomereje ku bwari bwakozwe mu mwaka wawubanjirije, bugamije kureba uko imiryango ishingiye ku myemerere yubahiriza amategeko n’ingamba zo gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi.


