Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umupasiteri ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Emmanuel Ushindi, wamamaye mu ndirimbo Dunda Mu Yesu, yapfuye.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri ako karere avuga ko Ushindi yapfiriye i Bunia muri RDC, ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026.
Ushindi wiberaga muri Nairobi muri Kenya, yari azwi cyane mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya no mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu gace ka Bukavu.
Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Dunda Mu Yesu, Heshimu Wazazi, Kamundala, Habari za Kilio, Uheshimiwe Baba na Nimejificha Chini ya Mwamba.
Album ye ya mbere yise Uheshimiwe Baba yasohotse mu 2013, mu gihe mu 2024 yashyize hanze EP yise Nikuone.
Ushindi kandi yari azwiho gukoresha indirimbo n'ubutumwa bw’ivugabutumwa yigisha ibijyanye no kwizera Imana, kubaka urugo n’indangagaciro z’umuryango.
Kugeza ubwo amakuru yatangazwaga, icyateye urupfu rwe nticyari cyamenyekana. N’ibihuha byavugaga ko yaba yazize Ebola ntibyari byemejwe n’inzego z’ubuzima, umuryango we cyangwa itorero yakoreraga.


