Abayisilamu batumye umucamanza yirasa

Sangiza iyi nkuru

Umucamnaza witwa Kanakorn Pianchana wo mu Bwami bwa Thailand yirashe ahita apfa imbere y’abantu bari buzuye mu rukiko ku bwo kurekura abayisilamu batanu bakekwagaho ubwicanyi bukoresheje imbunda.

Pianchana wari umucamanza mu majyepfo ya Thailand ahitwa Yala yiyishe kuwa 4 Ukwakira nyuma yo kugatangaza ko aba bayisilamu badahamwa n’ibyaha.

Pianchana nk’uko ibinyamakuru byo muri Thailand byabitangaje, iki cyemezo cyo kwirasa cyasembuwe no kuba yari asigaye arekura abakewaho ibyaha by’ubwicanyi kenshi kubera imiterere mibi y’ubutabera bwa Thailand.

Avuga ko yabaga yabonye ko ibyaha bibahamba ariko hakabura ibimenyetso simusiga.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Abanenga ubutabera bwo muri Thailand  bavuga ko abakire bica bagakiza, ntihagire ubakurikirana mu gihe rubanda rwa giseseka bahanishwa ibihano bikomeye kandi bakoze ibyaha bidakanganye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *