Iyi nama yahuje abo mu ntara ya Ngozi na Kayanza mu Burundi hamwe n'abo mu ntara y'Amajyepfo mu Rwanda

Abayobozi bo mu nzego zo mu Burundi n’ab’u Rwanda bateraniye i Huye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023 mu karere ka Huye hateraniye inama ihuriweho n’intara y’Amajyepfo y’u Rwanda n’iza Ngozi na Kayanza mu Burundi.

Inama yatangiye muri iki gitondo cyo kuwa 11 Gashyantare 2023 biteganijwe ko isozwa ku gicamunsi. Ibiganirirwamo byerekeye ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ihuje abayohozi b’izo ntara, abayobozi b’uturere two mu Majyepfo, ku ruhande rw’u Rwanda n’amakomini ku ruhande rw’u Burundi, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera.

BWIZA iribubagezeho imyanzuro iri buze gufatirwa muri iyi nama, mu gihe yabona kopi yayo kuko ubwo yatangiraga, itangazamakuru ryahejwe.

Iyi nama yahuje abo mu ntara ya Ngozi na Kayanza mu Burundi hamwe n'abo mu ntara y'Amajyepfo mu Rwanda
Iyi nama yahuje abo mu ntara ya Ngozi na Kayanza mu Burundi hamwe n’abo mu ntara y’Amajyepfo mu Rwanda

Mbere y'uko binjira mu cyumba cy'inama
Mbere y’uko binjira mu cyumba cy’inama

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *