Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Mujawamariya, avuga ko ibyo gusibiza abatsinzwe bigiye gukomereza ku biga mu yindi myaka idasoza ibyiciro runaka. MINEDUC yari iherutse gutangaza ko abanyshuri bagera ku bihumbi 60 batsinzwe ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange, bazasibira. Min. Mujawamariya kuri izi mpinduka, yabwiye televiziyo y’igihugu ati ” Ubu iyi ngiyi ni intambwe ya mbere, ni nka alarme (integuza) y’ibindi bigiye kuba ku yindi myaka yo munsi. Uyu mwaka duhereye kuri aba ngabo bagombaga kujya mu kindi kiciro ariko ubu noneho tugiye gusubira inyuma…” Uyu muyobozi avuga ko ” Ubu tugiye kumanuka mu byiciro bikuriyeho. Abanyeshuri batangiye umwaka babyumve, bagende bafite intego yo gutsinda. Buri mwaka hazajya haba assessment (Isuzuma) rigena uwimuka n’usibira.” Min. Mujawamariya avuga ko izi mpinduka mu kwimura abanyeshuri zisaba imbaraga kuri buri ruhande, kandi ugutsindwa kw’abana kuzajya kubazwa buri umwe wese wabigizemo uruhare guhera kuri REB, NESA, amashuri n’abandi bose bireba. Avuga ko ” Niyo mpamvu navuze ngo abaraimu barasabwa gukora ibirenze.” Icyemezo cyo gusibiza abatsinze cyakiranwe impundu mu batari bake mu Rwanda. Hari abavugaga ko kiza ku isonga mu kudindiza ireme ry’uburezi kuko abana bimukaga batabikwiriye, bakagera mu myaka yo hejuru nta kintu baramenya birimo no kwandika amazina yabo.

2 Responses
Abiga mu yindi myaka bazajya batsindwa nabo bagiye kujya basibizwa
Urugendo ruracyari rurerure. Muhere n’iwanyu rwose. Ubu se ko Ministre mumuvugiye ibyo atavuze ntimubaye nka REB, n’ibisa na yo!!
Abatsinze batahawe ibigo, abatsinze bahawe ibigo birenze kimwe, none ngo ministre yavuze ngo “Icyemezo cyo gusibiza abatsinze….”
Mbega…