Abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, TVET (Technical and Vocational Education and Training) Schools yahoze yitwa VTCs, yari mu nshingano z’ikigo cya WDA, barataka guheezwa ku mahirwe agenerwa abandi bigisha amasomo asanzwe (General Education), bakaboneraho gusaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kubatabara kuko ahandi ntacyo babamariye.
Aya mahirwe bavuga arimo kuzamurwa mu ntera mu buryo bw’intambike (Horizontal Promotion) bisanzwe bikorwa mu myaka itatu, bikabaha amahirwe yo kongererwa umushahara bitewe n’uburambe bamaze mu kazi, n’agahimbazamusyi (bonus) gahabwa umwarimu wesheje imihigo ku manota kuva kuri 70% kuzamura.
Ibi byose bavuga ko bihabwa abarimu bigisha amasomo asanzwe atari ay’imyuga n’ubumenyingiro, bakibaza icyo baba bazira kandi bose bahuje inshingano, yo “kurerera igihugu”.
Hakuzweyezu Jean ni umwarimu mu ishuri rya Kibeho TVET School riri mu Karere ka Nyaruguru, akaba amaze imyaka irindwi mu kazi. Ati: “Dufite ikibazo muri rusange mu rwego rw’igihugu. Abarimu bagenzi banjye; ari abari mu kazi n’abatakikarimo kubera impamvu zitandukanye, kuva twakorera iki kigo WDA, ntabwo twigeze duhabwa ibyo amategeko atugomba.”
Hakuzweyezu amaze imyaka 7 atazamurirwa urwego
Hakuzweyezu yavuze ko kubera guhezwa kuri aya mahirwe, agihabwa umushahara w’ukwezi nk’uwo yahabwaga mu 2013 ubwo yatangiraga akazi. Ati: “Natangiye akazi mpembwa ibihumbi 42 kandi n’ubu ni yo ngihembwa kandi maze imyaka ikabakaba umunani mu kazi. Nyuma yabwo abandi barimu bo muri general education bakabona ibyo twita bonus, ayo mafaranga ntabwo twigeze tuyabona.”
Ati: “Twibaza impamvu twe tudafatwa nk’abandi barimu kandi natwe dukorera leta. Dufite amabaruwa adushyira mu kazi na sitati (status) itugenga nk’abandi bakozi ariko ntabwo iby’abakozi bandi babona, natwe ari byo tubona.”
Nkurunziza Jean Damascène amaze imyaka 11 yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, aho yabanje muri Gikonko TVET School (yabanje kwitwa VTC) iherereye mu Karere ka Gisagara, akaba yarigishijemo imyaka 8. Ubu yigisha muri Rwabuye TVET School mu Karere ka Huye, akaba amazemo imyaka 3.
Yagize ati: “Twemerewe Horizontal Promotion, twemerewe Vertical Promotion ndetse na bonus nk’iz’abandi babona, ndetse twemerewe no kuba twakoresha koperative y’abarimu cyangwa se Umwarimu SACCO, tugafatwa kimwe n’abandi, cyangwa twese tugahabwa inguzanyo nk’abarimu uko bayihabwa, ntitubarwe nk’abarimu ba tekinike (technique)ngo tube limités ku nguzanyo bahabwa.”
Nkurunziza Jean Damascène wigisha muri Rwabuye TVET School
Akomeza ati: “Abandi barimu bo muri General Education, babongerera umushahara kuva kuri 25,000 babahaye, twebwe twagize amezi dusigara tugihembwa 25,000, bo bageze kuri 40,000, turakora aba amezi atanu.” Nyuma y’ayo mezi atanu ni bwo yatangiye guhembwa ibihumbi 40 rwf.” Ati: “Ayo mezi [atanu] na yo turaya-reclama nk’ibirarane kuko twagombaga gutangirira rimwe nk’abandi barimu kuko twagengwaga na sitati zimwe.”
Nkurunziza yavuze ko kudahabwa aya mahirwe nk’abandi barimu bigira ingaruka no ku banyeshuri, ati: “Nk’uko ndimo kwigisha, nkabona amafaranga mfata ku kwezi ari muri 40,000rwf, ntabwo umunyeshuri nzamwigisha neza. Nshobora kuza ntabonye icyo mfata mu gitondo cyangwa se ntari buze kubona icyo mfata saa sita, umunyeshuri nzamwigisha nabi.”
Nkurunziza avuga ko umwarimu wigisha amasomo asanzwe batangiranye kwigisha, byibuze ubu ngubu we ahembwa mu 70,000 rwf bitewe n’aya mahirwe ahabwa.
Aba barimu barifuza ko aho bigeze Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakwinjira muri iki kibazo kuko izindi nzego ntacyo zirimo Minisiteri y’Uburezi ntacyo zigeze zibafasha. Bati: “Kugeza ubu ngubu turifuza ko Nyakubahwa Perezida Kagame yadufasha akadukemurira ikibazo nk’abarimu bakorera ama TVET Schools, tugahabwa ibyo twemererwa n’amategeko.”
Bandikiye inzego kuva ku karere kugeza ku z’igihugu, bizezwa igisubizo ariko ntacyo barabona
Aba barimu bagejeje kuri BWIZA kopi y’ibaruwa No WDA/876/2017 yo ku wa 01/06/2017 uwari Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jérôme, yandikiye umuyobozi wa VTC (TVET) Karengera mu Karere ka Nyamasheke, yizeza abarimu ko ikibazo cy’ibirarane no kuzamurwa mu ntera kizakemurirwa mu ngengo y’imari y’2017/2018 ariko ngo “ntibyakozwe.”
Hari indi ibaruwa abarimu bigisha muri TVET zo mu Karere ka Rusizi bandikiye uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugène, bajyana kopi ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Nk’uko bigaragaramo, basabaga ko Dr. Mutimura yabarenganura bagafatwa nk’abandi barimu.
Hari kandi kopi y’ibaruwa No 0517/12.00/2019 yo ku wa 28/02/2019, Dr. Mutimura yandikiye abayobozi b’uturere twose kurenganura abarimu bigisha muri TVET, ngo “ibyo nabyo ntibyakozwe”.
Dr. Mutimura yasabye uturere twose gukemura ikibazo cy’aba barimu ariko ntibyakorwa
Indi baruwa mwarimu Hakuzweyezu Jean yandikiye Dr. Mutimura amwibutsa ko ibyo yasabye abayobozi b’uturere tarki ya 28 Gashyantare 2019 bitigeze byubahirizwa, ariko ngo iyo “ntiyigeze isubizwa.”
Hari kandi kopi y’urutonde rwo ku wa 10/11/2020 rw’abarimu 9 bigisha muri VTC (TVET) Tyazo muri Nyamasheke n’imikono yabo, bavuga ko barenganyijwe na WDA itarabazamuye mu ntera, ntibagenere n’agahimbazamushyi.
Hari urundi rutonde rw’abarimu 9 bo muri Muhari TVET School na bo bavuga ko barenganyijwe na WDA, urwa 17 bo muri Kiyonza TVET School muri Nyaruguru basaba kwishyurwa ibirarane n’abandi 4 bo muri Mushubati TVET School muri Muhanga basaba kuzamurwa mu ntera no kwishyura ibirarane.
Aba barimu bavuga ko nyuma y’aho izi nzego zose zinaniriwe kubarenganura, bafite gahunda yo kwandikira Perezida Kagame, ibaruwa bakayishyikiriza ibiro bye.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine ntacyo asubiza
BWIZA kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020, twandikiye Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine tumugaragariza imiterere y’ibi bibazo ny’abarimu bigisha mu mashuri ya TVET ndetse tumuha n’ibyifuzo byabo birimo kuzamurwa mu ntera no guhabwa uduhimbazamusyi.
Twamubwiye kandi ko iki kibazo Minisitiri yasimbuye, Dr. Mutimura Eugene yari yarasabye abayobozi b’uturere twose kubikemura.
Kugeza ubu dufashe icyemezo cyo kurekura iyi nkuru ataradusubiza. Mu gihe yadusubiza, turaza kubagezaho icyo avuga kuri ibi bibazo n’ibisubizo yaha aba barimu b’amashuri ya TVET.
Dr. Uwamariya ntacyo arasubiza kuri ibi bibazo
Amafoto: Biregeya Justin, Interineti

20 Responses
Abigisha muri TVET barataka guheezwa ku mahirwe ahabwa abandi
Murakoze cyane kubwo gutambutsa ikibazo cyacu , mugihe cyaba kitarasubizwa ,turabasaba ko mwazanakibaza mu nama y’umushyikirano HE Paul KAGAME akagira icyo akivugaho tukaba twasubizwa.
Murakoze.

Muri ikinyamakuru nyacyo kbsa. Kuba iyinkuru muyitangaje, .ntibirangirire hariya mukomeze mudukorere
ubuvugizi,Dore hashize igihe twararenganyijwe, kdi ngo twitwa abakozi ba leta mudufashe rwose H.E amenye akokarengane Dore mwebwe mwigererayo.

Byaba byiza habinetse umwe mubarezi bakorera TVET uzemererwa kwitabira Inama y’umushyikirano akatubariza ikibazo. Atanabinetse abanyamakuru turabatumye rwose muzatuvuganire kuko twararenganye.

Murakoze Gufasha abarimu ku karengane bakorewe nkuko bigaragara banafite ibimenyetso byaho bikorwa ariko bo ntibabikorerwe kandi begengwa na sitati imwe ya leta.
Nkibaza nti;
1: ese ubusanzwe mu ngengo y’imari ya leta buri mwaka ntibiba biteganijwe?
2:Ese iyo umuyobozi ushinzwe uburezi murwego runaka kuva kumurenge kuzamuka baba bumva umusaruro wa mwarimu badaha ibyo bamugomba waba uwuhe?
Birababaje kuba twirirwa tuvuga ngo ireme ryuburezi mumashuli kandi abarezi batarya batanywa. umuntu umaze imyaka 11 yose akaba agihembwa 42k yatangiriyeho!,ubwo se Experience birirwa bavuga niyihe????? Amafaranga atagura agafuka ka kawunga n’umuceri icyarimwe!????ni agahinda. gusa twizeye tudashidikanya ko H.E Paul Kagame ko azabarenganura????

Ntibatuma tujyerayo kuko bazineza ibyaba muramutse mwinjiye mumushyikirano president yahita abimenya niyompamvu muzahezwa ntimujyereyo

Ko mutavuga ukuntu ejobundi Prime minister yije abarimu guhabwa10% nibirarane akanavuga igihe biza byarangiriye?kugeza ubu se hari n’umwarimu numwe wo muri TVET wari girira nakimwe abona? Ndabona hageze ngo abarimu muri rusange duhaguruke tugaragaze akarengane dukorerwa.kugeza ubu hari ibintu ntumva nigute mwarimu ahembwa intica ntikize kandi agasora akayabo? Ese ko abacuruzi ‘abashoramari boroherezwa imisoro iyo bahuye nibibazo Kuki mwarimu bigaragara ko abayeho nabi kandi akorera leta batamusonera umusoro kumushahara cg agasora nka10% aho kuba 30%? Ahaaa!!biteye isoni kubona umukozi wa leta agiye kwisanga mu cyiciro (C) cy’ubudehe cyabatishoboye.

nshimiye ikinyamakuru Bwiza.com kubuvugizi mwadukoreye,nshimiye nabagenzi bacu batanze aya makuru, gusa twararenganye tubura uwaturenganura dutegereje HE Paul kagame

Murakoze kubwiyinkuru mwasohoye mudusabire na 10%batwemereye none tukaba twarayibuze muzatubarize ministeri y’uburezi nimbatudakora amasaha angana nayabandi

BWIZA.COM mwarakoze kutunyurizaho aya makuru ariko ibi ntibihagije turabinginze mukomeze mutuvuganire kuko inama y’umushyikirano yo kubera covid-19 ishobora kutazaba mudukurikiranire rero mukomeze mushakishe ministre w’uburezi kandi nakomeza kuturerega twe nta kindi kizaba gisigaye uretse kugana inkiko rwose kuko baraturereze twararambiwe.