Abinjijwe mu gisirikare 60% ni Abahutu na 40 % by’Abatutsi- Col Gaspard Baratuza

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza yatangaje ko mu kwinjiza mu gisirikare imihini mishya hisunzwe ibyavuye mu nama nkuru y’umutekano yabaye ku kwezi kwa Karindwi 2016.
Col Baratuza avuga kandi ko abinjijwe mu nzego za gisirikare ari 60 % bakomoka mu bwoko bw’Abahutu na 40% bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigenderwaho nkuko bikubiye mu Itegeko Nshinga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Atangaje ibi mu gihe byatangazwaga ko mu kwinjiza aba basirikare bashya, hagaragayemo ukuryamirwa kwa bamwe mu bwoko, ndetse ari nako bitangazwa ko abasirikare bahoze mu gisirikare mbere y’amasezerano yo muri 2005 (Ex FAB) baba bahoterwa.
Nk’uko bitangazwa na RPA ( Radio Publique Africaine ), ngo ubwo bavangaga ingabo (2005) abari abasirikare ba Leta aribo FAB (Forces Armées Burundaises) bari bagizwe n’umubare munini w’Abatutsi bavanzwe na PMPA (partis et mouvements politiques armés) bari bagizwe cyane n’umubare munini w’aba FDD b’Abahutu.
Izo ngabo zimaze kuvangwa nk’igisirikare kimwe cya Leta (FDN) byemejwe ko mu kwinjiza mu gisirikare imihini mishya bazajya bakora ku mpande zose, 50% Hutu na 50%Tutsi.
Kugeza magingo aya ni uko abasirikare bashaje mu gisirikare ndetse banafite uburambe, ari aba EX FAB ndetse ubu ari nabo barimo gusezererwa cyane, rimwe na rimwe kubera imyaka bagezemo, ubu imihini mishya ikinjira ngo yiganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu.
Ibi akaba aribyo uyu muvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yagandeyeho anyomoza ibikomeje kuvugwa ko hari ubwo ubu cyangwa buriya bwaba burimo kuryamirwa mu kwinjiza abashya mu gisirikare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *