Abubatse inkambi y’impunzi zavuye muri Libya baratabaza

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bubatse inzu zo mu nkambi ya Gashora, yakiriye impunzi zivuye muri Libya baravuga ko bamaze ibyiciro bitatu (3 Quinzenes) badahembwa, bikaba byaragize ingaruka ku mibereho y’imiryango yabo.

Aba bakozi bari gutegura izindi nyubako zizakirirwamo izindi mpunzi n’abimukira bavuga ko bamaze Ibyiciro bitatu (By’iminsi 15 kuri buri kimwe) badahembwa mu gihe ubusanzwe bahemberwa iminsi 15.

Aba biganjemo abageze mu zabukuru babwiye TV1 ko kuri ubu babaye ba bihemu kubera kubura amafaranga yo kwishyura abacuruzi bagiye bafatira amadeni.

Umucungamutungo w’iyo kompanyi witwa Hoziane Barahirwa ntiyashatse kuvugana na TV1 kuri iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora,
Rwabuhihi Jean Christophe yemeza ko atari ubwa mbere iyi kompanyi itinda guhemba aba bakozi ariko ngo bagiye kuvugana n’abayobora iyi nkambi ku bijyanye n’imihemberwe y’aba bakozi.

Uretse kuba imwe muri kompanyi zikora imirimo y’ubwubatsi muri iyi nkambi ya Gashora ivugwaho kudahemba abayikorera, Aba bakozi kandi bavuga ko abakorera izindi kampanyi bo nta kibazo cyo guhembwa bafite.

Ikibazo cyo kudahemberwa ku gihe ku bakora imirimo y’ubwubatsi gikunze kumvikana cyane mu bakora imirimo y’ubwubatsi. Ni ingingo abafundi n’abayede batahwemye kuvuga ko ituma banduranya kandi hari ababafitiye amafaranga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *