ADEPR yahagaritse ku mirimo Rev. Karangwa John wari umuvugizi wayo wungirije

Sangiza iyi nkuru

Itorero rya ADEPR ryemeje ko Rev. Karangwa John wari Umuvugizi waryo wungirije yahagaritswe ku mirimo ye mu buryo bw’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, anasabwa gutanga imfunguzo n’ibyangombwa by’imodoka y’akazi yagendagamo.

Ibaruwa ihagarika Rev. Karangwa John yashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem, kuri uyu wa 30 Nzeri 2020.

Ni nyuma y’inama yabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama yahuje ubuyobozi bwa ADEPR, ari na yo yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika Rev. Karangwa kubera ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano akurikiranweho.

Ibaruwa imuhagarika igira iti: “Nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu abarwa uhereye igihe umwanzuro wafatiwe ku wa 26/09/2020 nkuko byemejwe n’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR, CA.’’

“Mboneyeho kugusaba gushyikiriza Umunyamabanga Mukuru w’Itorero kontake n’ibyangombwa by’imodoka ifite plaque RAC 816W n’ibindi bikoresho by’akazi waba ufite bitarenze ku wa 1/10/2020 saa Tatu za mu gitondo.’’

Rev. Karangwa John yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira icyo cyemezo.

Rev. Karangwa John agifungurwa yasubiye mu mirimo anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembewe.

Nyuma yo gufungurwa kwe, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zihamenye, zinagene ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi baryo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. ADEPR yahagaritse ku mirimo Rev. Karangwa John wari umuvugizi wayo wungirije
    nyamara hari amadini/amatorero tugenda ducishamo ijisho

  2. ADEPR yahagaritse ku mirimo Rev. Karangwa John wari umuvugizi wayo wungirije
    nyamara hari amadini/amatorero tugenda ducishamo ijisho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *