Bwiza

AFC M23 ishobora kwitangaza nka Leta yigenga, iri gucungana na Tshisekedi 

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 3 Kamena 2026 saa 10:19
AFC M23 ishobora kwitangaza nka Leta yigenga, iri gucungana na Tshisekedi 

Umutwe wa AFC/M23 wateguje ko uzahita witangaza nka Leta yigenga, mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azaba atangiye urugendo rwo guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi.

Jeune Afrique yatangaje ko hari abantu bo muri uriya mutwe bayihamirije ko "Félix Tshisekedi naramuka atangiye urugendo rwo guhindura itegeko nshinga, tuzahita twitangaza nk'abigenga".

AFC/M23 yatangaje ibi mu gihe muri Congo Kinshasa hakomeje impaka nyinshi ku ngingo yo guhindura itegeko nshinga, nyuma y'uko Perezida Tshisekedi agaragaje ko yifuza kurihindura kugira ngo azemererwe kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Ni ingingo icyakora ikomeje kwamaganirwa kure n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, barimo na AFC/M23.

Mu rwego rwo kugaragaza ko badashyigikiye ko Perezida uriho yakwiyamamariza kuyobora Congo muri manda ya gatatu, kuri uyu wa Gatatu abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagize umujyi wa Kinshasa "umujyi upfuye", nyuma yo guhamagarira ababashyigikiye kutagira igikorwa na kimwe bitabira.

Amakuru aturuka muri uyu mujyi yemeza ko urujya n'uruza rw'abantu rwahagaze, ndetse ibikorwa hafi ya byose nk'iby'ubucuruzi, amashuri no gutwara abantu n'ibintu bikaba byafunze imiryango.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi uzasoza manda ye mu mwaka wa 2028, ari kugerageza kwiyamamariza Congo Kinshasa muri manda ya gatatu, mu gihe abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bamushinja kuba ntacyo yigeze ageza kuri iki gihugu mu myaka itandatu amaze akiyobora.

Nka AFC/M23 yahisemo gufata intwaro igahangana n'ubutegetsi bwe, imushinja gukorera abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda ubwicanyi no kubaheza mu gihugu, ivangura rishingiye ku moko, icyenewabo, gusahura umutungo w'igihugu, ruswa ndetse no kuba yarananiwe gukemura ibibazo birimo ubukene n'umutekano muke ugaragara mu bice byiganjemo uburasirazuba bw'igihugu.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.