Umutwe wa AFC/M23 wongeye gusaba igihugu cy’u Burundi gucyura “by’aka kanya kandi nta mananiza” ingabo zabwo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko kuhaba kwazo biteje ikibazo gikomeye ku mutekano wa kiriya gihugu n’uw’akarere.
U Burundi kuva muri 2023 bufite mu burasirazuba bwa RDC ingabo zirenga 10,000 ziyongeraho abarwanyi bo mu mutwe w’Imbonerakure, zikaba zifasha iza Leta ya Kinshasa mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.
Izo ngabo by’umwihariko ziri kugira uruhare mu mirwano ikomeye imaze icyumweru ibera mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kuva iyo mirwano yatangira ku wa Mbere w’iki cyumweru, abayobozi ba AFC/M23 bakunze kwikoma cyane Ingabo z’u Burundi bazishinja gukoresha imbunda ziremereye mu kurasa mu bice bituwe cyane n’abaturage, ku buryo hari abatakaje ubuzima abandi benshi bagakomereka, ndetse ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro n’ingo z’abaturage bigasenyuka.
Ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza abantu 23 ni bo byari bimaze kumenyekana ko bamaze kugwa mu bitero byatangiye ku wa Mbere.
AFC/M23 mu itangazo yasohoye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza, yavuze ko nta gahunda iyo ari yo yose ifite yo kugira uduce yigarurira cyangwa ngo ibe ifite “intego iyo ari yo yose ku gihugu cy’u Burundi”, nubwo icyo gihugu gikomeje “guhungabanya umutekano w’akarere no kugira uruhare rutaziguye mu kubangamira amahoro mu burasirazuba bwa Congo.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko kuri ubu Isi yose imaze kuba umuhamya w’ibimaze gusenywa mu buryo bukomeye n’ibisasu bituruka ku butaka bw’u Burundi, nk’imihanda, ibiraro, amashuri, ibigo nderabuzima, amazu y’abaturage ndetse n’insengero.
Yavuze ko ibitero bituruka hanze y’imipaka ya RDC bica igikuba mu baturage, kubagirira nabi ndetse no gutuma ababarirwa mu bihumbi bahunga ingo zabo.
AFC/M23 yongeye kumenyesha u Burundi ko igihe kigeze bugacyura ingabo zabwo, iti: “AFC/M23 irongera gusaba ko ingabo z’u Burundi zikurwa bwangu kandi nta mananiza mu karere ka ‘Grand Kivu’ no mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziherereyemo. Gukomeza kuhaba kwazo biteje icyago gikomeye kandi cyitemewe ku mutekano wa RDC.”
Uriya mutwe kandi wasabye abaturage gutuza no gukomeza ibikorwa byabo nta bwoba, ubizeza ko ushikamye mu kubarengera no kubarinda icyago icyo ari cyo cyose, aho cyaturuka hose.


