Afurika y’Epfo: Imfungwa zatwitse gereza zamagana ifungwa rya Jacob Zuma

Sangiza iyi nkuru

Imfungwa zo muri gereza ya Umzinto iherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, zatwitse iyi gereza zamagana ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ayobora kiriya gihugu.

Byabaye ejo ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga.

Amashusho yafashwe yerekana umwotsi ucumba hejuru y’iriya gereza, imfungwa ziri hejuru yayo.

Amakuru avuga ko ziriya mfungwa zigaragambyaga zisaba ko Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo arekurwa.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa muri Afurika y’Epfo, Singabakho Nxumalo, yemeje ko iriya gereza yafashwe n’inkongi y’umuriro, gusa avuga ko atazi impamvu yatumye ziriya mfungwa ziyitwika.

Ati: “Inkongi y’umuriro yatangiriye mu gice A giherereyemo amazu y’abafunzwe by’agateganyo. Kugeza ubu ntituramenya icyabiteye ndetse n’icyaba cyarasunitse abatangije uyu muriro.”

Nxumalo yakomeje avuga ko iperereza ryamaze gutangira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’iriya nkongi.

Yunzemo ati: “Icy’ingenzi ni uko ibintu byose ubu byasubiye mu buryo.”

Nxumalo yavuze ko nta mfungwa n’imwe yigeze itoroka, gusa hari amakuru avuga ko hari imwe muri zo yapfuye nyuma yo guhanuka ku gisenge cya gereza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *