Umuryango w’Abibumbye uraburira ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ko mu minsi iri imbere bishobora kuzaterwa n’igitero cya kabiri cy’inzige, zikubye incuro 20 izahageze mu mezi make ashize.
Iki gitero cya kabiri cy’inzige nk’uko Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bihingwa bw’ibiribwa FAO ribisobanura, kijyana n’uko hari ibyana byinshi biri guturagirwa mu bihugu bya Ethiopia, Kenya na Somalia bifite ubushobozi bukomeye bwo kona imyaka nka za nyina.
Ni ibintu UN ivuga ko bihangayikishije cyane, bitewe n’ubwinshi bwa ziriya nzige zishobora gutera aka karere hagati ya Kamena na Nyakanga.
FAO mu itangazo riburira iherutse gusohora, yavuze ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa yatumye inzige zari zisanzwe zibona ubushobozi bwo gukomeza kubaho no gutera andi magi menshi, n’ubwo hari hakozwe ibishoboka byose ngo zirwanwe.
Abahanga bagaragaza ko ziriya nzige zo mu butayu ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere. Magingo aya ibihugu ziheruka kugabamo ibitero ni Djibouti, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eritrea, Kenya, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania na Uganda.
Izi nzige kandi zanageze mu bihugu bya Aziya nka Yemen, Arabie Saoudite, Qatar, Bahrain, Kuwait, Iran, Pakistan n’Ubuhinde.
U Rwanda rwatangiye kwitegura inzige hakiri kare
Mu rwego rwo kwitegura ziriya nzige, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) ku bufatanye na komisiyo ishinzwe kurwanya inzige z’ubutayu mu karere ko hagati (CRC), bahuguye impuguke 20 z’ubuhinzi ku bijyanye n’ubushakashatsi bw’inzige n’uburyo bwo kuzirwanya.
Ayo mahugurwa yasojwe ejo ku wa gatatu, yari akubiyemo amasomo ajyanye n’ibinyabuzima by’inzige zo mu butayu, ubushakashatsi, n’ibikorwa byo kuzigenzura, akaba yaratanzwe ku nkunga ya FAO yo gushyigikira gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yari isanzweho yo kwitegura inzige.
Abahuguwe biganjemo abo mu karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, bijyanye n’uko aka karere kari mu dufite ibyago byo guterwa n’inzige kubera ikirere cyaho gishyuha.
Inzige ziri mu muryango munini w’udukoko tuzwi ku izina ry’ibihore bifite uduhembe tugufi, zikaba zifite amaguru manini y’inyuma azifasha gusimbuka.Igitero (igikundi) kimwe k’inzige kiri ku buso bwa 1km/1km kibamo izigera kuri miliyoni 40, kirya ibyagaburirwa abantu 35,000.

