Abantu benshi bazi ukuntu inanasi ari urubuto rwiza ruryoha kandi rukungahaye ku ntungamubiri z’ingenzi zifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu .Ku muntu wariye inanasi cyangwa akanywa umutobe wayo bishobora kumumara inyota ariko tutibagiwe ko hari n’undi mumaro mwinshi uboneka mu mubiri .
Inanasi ishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye ,aho yakorwamo umutobe cyangwa ikaribwa yatunganyijwe kandi uko yakoreshwa kose , uwayiriye aronka intungamubiri ziyibonekamo .
Urubuto rw’inanasi turusangamo intungamubiri nyinshi zirimo amavitamini n’imyunyungugu itandukanye kandi yose igira ingaruka nziza ku mubiri wa
muntu .
Inanasi igira akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu , byose bigashyingira ku ntungamubiri tuyisangamo , ako kamaro k’inanasi ni aka gakurikira
Kuzamura no kongera ubudahangarwa bw’umubiri : ibi bigaterwa na Vitamini C dusanga mu nanasi ku bwinshi , iyi vitamini ikaba ifasha umubiri mu kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’indwara zitandukanye .
Gufasha mu igogora ryibyo turya : Ibi bigaterwa n’ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa Enzyme cyitwa Bromelain dusanga mu nanasi , iki kinyabutabire nicyo gifasha mu igogora .
Gukomeza amagufa : mu rubuto rw’inanasi dusangamo umunyungugu wa karisiyumu n’umunyungugu wa manganeze , iyi myunyungugu niyo ifasha mu gukomeza amagufa
Gufasha mu kugabanya ibiro : mu rubuto rw’inanasi dusangamo ibyitwa fibre bifasha mu kugabanya .
Kurinda uruhu rwa muntu : Vitamini C dusanga mu nanasi ifasha mu kurinda uruhu , cyane yongerera ubushobozi uruhu mu guhangana n’izuba.
Kurinda amaso mu rubuto rw’inanasi dusangamo Vitamini A , iyi vitamini ikaba ifasha mu kurinda amaso no kuyatera imikorere myiza.


