Akarere ka Rwamagana kavuze ku kibazo cy’inkari z’abagore batwite cyateje impaka

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwavuze ko nta bucuruzi bwihishe inyuma y’inkari z’abagore batwite, ko ahubwo gusikusanya bigamije ubushakashatsi.

Kuwa 11 Ugushyingo 2022, bamwe mu bagore batwite bo mu Karere ka Rwamagana bumvikanye binubira ko inkari zabo zitwarwa na kompanyi, ikabaha Frw 100.

Umwe muri aba bagore batwite ati ” Batwara inkari zacu bakaduha isabune y’ijana cyangwa Omo, nta kindi baduha. Hashize amezi atandatu baza Gatatu mu cyumweru. Ntabwo bihagije bakaduhaye amafaranga cyangwa isukari kugira ngo inkari ziyingere.”

Undi ati ” Bajya badufasha. Bakaduhaye nk’ibyo kunywa.”

Umugabo ati ” Kubona umuntu aza agatwara inkari, ntiyababuriye umugore. Ubwo umuntu yakama inka ataragiye cyangwa atahiriye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kuri Twitter bwavuze ko nta bucuruzi buri gukorwa ku nkari z’abagore batwite.

Bwagize buti ” Ni ubushakashatsi burimo gukorerwa ku nkari z’abagore batwite hashakwa umuti w’ubugumba kandi bazitanga ku bushake bwabo nyuma yo kuganirizwa no kwemera gufasha muri ubwo bushakashatsi nta kiguzi kirimo.
Isabune bahabwa niyo gukoresha amasuku ibikoresho byifashishwa.”

Mu 2020 nibwo hadutse amakuru ko mu Karere ka Musanze inkari zari zabaye idolari. Icyo gihe ijerekani yagurishwaga amafaranga 1,500.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Akarere ka Rwamagana kavuze ku kibazo cy’inkari z’abagore batwite cyateje impaka
    Yesuuuu ndumiweee heheeeee kabaye noneho, ibyox nibiki kandi ko bitangaje!!! inkari ngo zabaye idorari? . . . nagashya murwanda no kwisi pe =)

  2. Akarere ka Rwamagana kavuze ku kibazo cy’inkari z’abagore batwite cyateje impaka
    Yesuuuu ndumiweee heheeeee kabaye noneho, ibyox nibiki kandi ko bitangaje!!! inkari ngo zabaye idorari? . . . nagashya murwanda no kwisi pe =)

  3. Akarere ka Rwamagana kavuze ku kibazo cy’inkari z’abagore batwite cyateje impaka
    Ubuhe bushakashatsi? Kacyiru ho bati ni izo gufasha abagore batabyara ngo na bo babone abana. Uyu na we ati si business ni ubushakashatsi.

  4. Akarere ka Rwamagana kavuze ku kibazo cy’inkari z’abagore batwite cyateje impaka
    Ubuhe bushakashatsi? Kacyiru ho bati ni izo gufasha abagore batabyara ngo na bo babone abana. Uyu na we ati si business ni ubushakashatsi.

  5. Akarere ka Rwamagana kavuze ku kibazo cy’inkari z’abagore batwite cyateje impaka
    NONE MWASOBANURA NEZA IBYIZO NKARI Z,ABAGORE BATWITE IBAZE NAWE ARIZUMUGORE WAWE BATWAYE BAKAMUHA IJANA .AHAA!!!

  6. Akarere ka Rwamagana kavuze ku kibazo cy’inkari z’abagore batwite cyateje impaka
    NONE MWASOBANURA NEZA IBYIZO NKARI Z,ABAGORE BATWITE IBAZE NAWE ARIZUMUGORE WAWE BATWAYE BAKAMUHA IJANA .AHAA!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *