Kuwa 31 Mutarama 2022 nibwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahinduriye imirimo Ambasaderi Gatete Claver wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, amugira Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye i New York. Gatete kuri Twitter yavuze ko ashimira Perezida Kagame kubera inshingano nshya yamuhaye. Yagize ati ” Ndashaka gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko yangiriye icyizere, akampa izi nshingano nka ambasaderi n’uhagarariye u Rwanda muri LONI ku buryo buhoraho.” Undi wahawe imirimo mishya n’Umukuru w’Igihugu ni Eng. Uwase Patricia wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Uyu na we ntiyatanzwe, avuga ko yicishije bugufi, ashimiye Perezida Kagame. Ati ” Nicishije bugufi ku bw’icyizere n’amahirwe mpawe ngo nkorere minisiteri y’ibikorwa remezo. Ni icyubahiro ku bakiri bato mu Rwanda. Mbashimiye mbikuye ku mutima, Nyakubahwa Perezida Kagame.” Amb. Gatete yasimbuye kuri uyu mwanya Amb. Valentine Rugwabiza wari uhagarariye u Rwanda muri Loni kuva muri 2016. Uwase, yasimbuye Eng. Uwihanganye Jean de Dieu wagizwe ambasaderi. Amb. Gatete yasimbuwe ku mwanya wa minisitiri na Dr Nsabimana Ernest. Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Ni inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, asimbuye Lt Col Patrick Nyirishema. Uretse kuba yarayoboye RURA, Dr. Nsabimana yanabaye Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo.


