Tariki ya 9 Mata 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Amb. Olivier Nduhugirehe yegujwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, yari amazeho imyaka ibiri n’igice. Ubu akanyamuneza ni kose kuri uyu mudipolomate wongeye kugirirwa icyizere n’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 14 Kanama 2020.
Uyu munyapolitiki yirukanwe nyuma y’abarimo Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima wazize “kubeshya umubare w’ibikoresho byari kwifashishwa mu gupima Covid-19 abitabiriye Umwiherero wo muri Gashyantare 2020” na Dr. Isaac Munyakazi wazize “ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 500,000” nk’uko Perezida Kagame yabitangaje.
Hari kandi Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera wari ushinzwe iby’Itegekonshinga n’andi mategeko, uyu akaba yarirukanwe azize guhutaza umugore urinda umutekano muri Kigali, amusanze ku kazi.
Icyatumye Amb. Nduhungirehe yeguzwa ntaho gihuriye na kimwe mu byo aba bazize. Nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Edouard Ngirente ryabivugaga, Amb. Nduhungirehe yazize “kugaragaza imyumvire ye, aho gushingira kuri politiki ya leta mu kazi yari ashinzwe.”
Nyuma yo gukurwa mu nshingano, yijeje Perezida Kagame gukomeza gukorera igihugu
Hakimara gusohoka itangazo rivana Ambasaderi Nduhungirehe kuri izi nshingano muri MINAFFET, uyu mudipolomate yakoresheje urubuga rwa Twitter ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari waramugiriye icyizere, akamuha izi nshingano.
Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati: “Nishimiye icyizere Nyakubahwa Perezida Kagame yangiriye mu myaka ibiri n’igice ishize, ubwo nakoraga nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC. Niyemeje gukomeza gukorera igihugu na guverinoma y’u Rwanda mu bundi bubasha.”
Ubu akanyamuneza ni kose, nyuma yo kongera kugirirwa icyizere
Nyuma y’itangazo rimuha inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi, Amb. Nduhungirehe yanditse ku rubuga rwa Twitter, ashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.
Aha yagize ati: “Nciye bugufi, nshimira Perezida Kagame wangiriye icyizere, akampa insingano zo kuba Ambasaderi mu Bwami bw’u Buholandi. Niyemeje gukoresha imbaraga zanjye n’ubunararibonye mu guteza imbere umubano mwiza ndetse no gusangira ubumenyi mu by’ubukungu n’u Buholandi ndetse n’ibindi bihugu.”
Mu kiganiro Ambasaderi Nduhungirehe yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 15 Kanama 2020, yatangaje ko yakiranye ibyishimo kuba yongeye kugirirwa icyizere ariko anatekereza ku nshingano nshya yahawe.
Twamubajije niba kuba na mbere yari yarahawe inshingano yo kuba Ambasaderi (mu Bubiligi), akaba yongeye guhabwa nk’izi nshingano mu Bwami bw’u Buholandi, bitaba bisobanuye ko akazi kagiye kumworohera, asubiza ko atari ko bimeze. Ati: “Oya, nta nshingano yoroha n’ubwo umurimo wa Ambasaderi nari narawukoze.”
Ambasaderi Nduhungirehe akunze gukoresha cyane urubuga rwa Twitter yibanda kuri politiki mpuzamahanga irebana n’u Rwanda, akagaragara nk’umuntu ukunda igihugu ndetse uhora wifuza kukirwanirira. Iyi ni yo myitwarire ye mbere yo kuvanwa mu nshingano tariki ya 9 Mata, ndetse ni yo yamuranze na nyuma y’iyo tariki.
Ese iyi ntiyaba iri mu mpamvu zatumye yongera kugirirwa icyizere? Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati: “Kudacika intege ni byo biranga abakunda igihugu, biyemeje kugikorera batizigamye.” Ubutumwa nk’ubu buri mu gika cya gatatu cy’Indirimbo yubahiriza igihugu, kivuga ku bakurambere b’intwari.
Ambasaderi Nduhungirehe yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ashinzwe EAC kuva tariki ya 30 Kanama 2017. Icyo gihe yari amaze imyaka ibiri ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Mu busesenguzi Bwiza yari yakoze tariki ya 10 Mata 2020, yagaragaje uburyo ubusanzwe Amb. Nduhungirehe ari umukozi mu mirimo ya tekiniki, umunyamurava utajya asinzira, keretse igihe arangije icyo yiyemeje gukora. Yagaragaje uburyo uyu mudipolomate atabura izindi nshingano yakora neza, bijyanye n’ubuhanga, ubunararibonye ndetse n’ubushobozi afite. We yemeza ko nta nshingano zoroha [kandi ni byo] gusa bitewe n’ubunararibonye afite, afite amahirwe menshi yo gukora izi nshingano nk’uko Perezida Kagame wamugiriye icyizere abimwifuzaho.



2 Responses
Akari ku mutima wa Amb. Nduhungirehe wasubiye muri dipolomasi
Ariko ntibabanza ku mateka. Banza ku NKURU NYAMUKURU.
Ubunyamwuga bwanyu bugerwa ku mashyi mba mbaroga!
RA
Akari ku mutima wa Amb. Nduhungirehe wasubiye muri dipolomasi
Ariko ntibabanza ku mateka. Banza ku NKURU NYAMUKURU.
Ubunyamwuga bwanyu bugerwa ku mashyi mba mbaroga!
RA