Kigali yonyine yabonetsemo abantu 59 banduye Covid-19

effsbirx0aaj5wy.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 15 Kanama 2020 yatangaje ko mu mujyi wa Kigali habonetse abantu 59 banduye Covid-19, bakaba ari bo bonyine babonetse muri iki gihugu mu bipimo 5569 byafashwe. Aba ni abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi ndetse no mu midugudu iri mu kato. Abamaze gukira Covid-19 bageze ku 1631 barimo 27 […]

Ibitatekerezwaga! Man City yasuzuguwe na Lyon iyisezerera muri UEFA Champions league

Ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa ibaye ikipe ya kane ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera muri 1/4 cy’irangiza Manchester City iyitsinze ibitego 3-1. Ni umukino Manchester City yahabwagamo amahirwe menshi yo gutsinda ikagera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions, gusa kuba ikipe ya Lyon yari yasezereye Juventus […]

Ntitwaba twarafunze amashuri indwara itarakomera ngo dufungure imibare yiyongereye-Min. Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine kuri uyu wa 15 Kanama 2020 yaciye amarenga ko amashuri ashobora kudafungura mu bihe bya vuba bitewe n’uko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kuzamuka. Minisitiri Uwamariya yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafunze amashuri imibare ya Covid-19 ikiri hasi gusa uko iminsi yagiye itambuka, imibare y’abandura izamuka, ati: “Ntitwaba twarafunze […]

Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda iratangaza ko mu mu mwaka utaha w’amashuri, abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bazajya bafatira amafunguro ku bigo bigaho. Mu kiganiro Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr. Irenee Ndayambaje ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe Politiki n’igenamigambi muri Minisiteri y’uburezi,Dr. Rose Baguma bagiranye na RBA, bagaragaje amasomo urwego rw’uburezi […]

40% by’abagabo bo mu Rwanda ni bo bonyine basiramuye

Abagabo benshi mu Rwanda bamaze kwisiramuza kuva gahunda yo gusiramura yatangira mu gihugu, gusa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko imibare y’abamaze kwisiramuza itaragera ku rwego yifuza. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), kivuga ko mu mezi abiri ashize abagabo babarirwa mu bihumbi 35 ari bo basiramuwe binyuze muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima. Arlette […]

Amateka ya Pontius Pilato ufatwa n’Abakristu nk’urugero rwiza mu bacamanza babi

Pontius Pilato ni umwe mu bayobozi bo mu bwami bw’abami b’Abaromani, wabaye icyamamare ku buryo budasanzwe. Pilato yayoboraga intara ya Yudeya yari iherereye mu gace ka Tiberius mu kinyejana cya Mbere, yamamara cyane nyuma yo gucira Yezu Kristu urwo gupfa, mu rubanza abenshi bemeza ko rwabayemo uburiganya kurusha izindi zose zabayeho ku Isi. Muri urwo […]

Mwaterekereye abazimu banyu mukareba ko mudatuza_Rutangarwamaboko

Umupfumu, Rutangarwamaboko uyoboye Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco, arasaba Abanyarwanda guterekera abazimu/abakurambere babo kugira ngo babone gutuza. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’impungenge yagize ku bahanzi nyarwanda bakomeje gushyira hanze indirimbo zirimo ubutumwa bwitwa ‘ubw’Urukozasoni’ we akabona ko basize umuco w’iwabo, bajya gusakumira ahandi ibyo abona bidafite akamaro. Rutangarwamaboko muri ubu butumwa yashyize ku rubuga […]

Akari ku mutima wa Amb. Nduhungirehe wasubiye muri dipolomasi

Tariki ya 9 Mata 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Amb. Olivier Nduhugirehe yegujwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, yari amazeho imyaka ibiri n’igice. Ubu akanyamuneza ni kose kuri uyu mudipolomate wongeye kugirirwa icyizere n’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 14 Kanama 2020. Uyu munyapolitiki yirukanwe […]

U Burundi bwasabye u Budage n’u Bubiligi impozamarira yo kuba byarabukolonije

Guverinoma y’u Burundi yasabye u Budage n’u Bubiligi impozamarira ya miliyari 43 z’Amadolari y’Amerika nk’ubwishyu bwo ku kuba ibi bihugu byarabukolonije mu myaka y’1899 kugeza 1962. Ibi byatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, umutwe wa Sena, Reverien Ndikuriyo kuri uyu wa 13 Kanama 2020, nyuma y’uko mu 2018 Sena yari yashyizeho itsinda ry’abahanga […]