Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda iratangaza ko mu mu mwaka utaha w’amashuri, abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bazajya bafatira amafunguro ku bigo bigaho.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr. Irenee Ndayambaje ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe Politiki n’igenamigambi muri Minisiteri y’uburezi,Dr. Rose Baguma bagiranye na RBA, bagaragaje amasomo urwego rw’uburezi rwungutse muri iki gihe cya Covid-19.

Umuyobozi wa REB yavuze ko muri aya mezi make ashize, bize ko kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri bidahagije, aho agaragaza ko mu kurikoresha mu burezi hakirimo icyuho. Yavuze ko mu byo bagiye guha imbaraga mu mwaka w’amashuri uteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka ari gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga no gukangurira abanyeshuri n’abarezi gukoresha ikoranabuhanga.

Umuyobzi muri MINEDUC Ushinzwe Politiki n’igenamigambi, yavuze ko inyigisho zitangwa n’abanyeshuri hifashishije ikoranabuhanga zifite akamaro gakomeye ku barimu n’abanyeshuri. Ku barimu, Madamu Rose Baguma avuga ko byabahaye umwanya mwiza wo kwiga uko isomo ritangwa mu buryo bwiza, naho abanyeshuri bo bakunguka ubumenyi bwo kwiga batarebana imbonankubone n’abarimu babo.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko muri iki gihe cya Covid-19, hakozwe ibikorwa byinshi bitegura itangira ry’amashuri, harimo kwandika abanyeshuri bose bazatangira umwaka wa mbere wa’amashuri abanza, kubaka no gusana ibyumba by’amashuri mu gihugu hose, no guhugura abarimu mu mpande zose z’igihugu.

Mu bindi, umuyobozi wa REB yavuze ko mu mwaka utaha w’amashuri nutangira bazatangirana na gahunda nshya yo kugaburira abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose.

MINEDUC ivuga ko irimo gutegura ubukangurambaga buzatangira nyuma yo kumenya itariki y’itangira ry’amashuri bugamije gukangurira abana kongera kugaruka mu ishuri.

Yagize ati”Hari gutegurwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri kugaruka ku ishuri buzakorwa nyuma yo kumenya igihe amashuri azatangirira bityo ababyeyi bashishikarizwa guteganya amafaranga y’ishuri kugira ngo igihe amashuri azatangirira nigitangazwa bazabe biteguye”

Biteganyijwe ko hatagize igihinduka umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2020.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Ibi bintu ntibizashoboka maze no mu mashuri ya 9YBE&12YBE byari byarananiranye n’inkunga leta itanga y’intica ntikize 56F/Jour ntacyo byatangaga abayobozi b’amashuri bagatanga raporo ya technic ngo Abana Bose bararya 100% byahe byokajya

  2. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Ibi bintu ntibizashoboka maze no mu mashuri ya 9YBE&12YBE byari byarananiranye n’inkunga leta itanga y’intica ntikize 56F/Jour ntacyo byatangaga abayobozi b’amashuri bagatanga raporo ya technic ngo Abana Bose bararya 100% byahe byokajya

  3. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    ntacyo warenza ku nzozi baba barimo kubwashya igihugu

  4. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    ntacyo warenza ku nzozi baba barimo kubwashya igihugu

  5. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Ibyo ntibyashoboka, ingaruka za COVID-19 zasubije abanyarwanda n’isi muri rusange inyuma haba mumibereho ndetse na income, none nigute wafata umwanzuro w’uko abanyeshuri bajya bagaburirwa kubigo bigaho utitataye Aho amafaranga azaturuka? COVID-19 itaraza Byari byarananiranye ugasanga ubushobozi kuri bamwe bwarabuze kugeza naho umubyeyi abwiye umwana ngo ajye atoroka mugihe cyo gufungura aze murugo Kandi bitemewe gusohoka. Uwo mwana iyo afashwe baramwirukana bikageza naho umubyeyi amakuye mwishuri. Bagerageze barebe ubundi buryo naho ubundi abana benshi ntibasubira kwishuri.
    Murakoze

  6. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Ibyo ntibyashoboka, ingaruka za COVID-19 zasubije abanyarwanda n’isi muri rusange inyuma haba mumibereho ndetse na income, none nigute wafata umwanzuro w’uko abanyeshuri bajya bagaburirwa kubigo bigaho utitataye Aho amafaranga azaturuka? COVID-19 itaraza Byari byarananiranye ugasanga ubushobozi kuri bamwe bwarabuze kugeza naho umubyeyi abwiye umwana ngo ajye atoroka mugihe cyo gufungura aze murugo Kandi bitemewe gusohoka. Uwo mwana iyo afashwe baramwirukana bikageza naho umubyeyi amakuye mwishuri. Bagerageze barebe ubundi buryo naho ubundi abana benshi ntibasubira kwishuri.
    Murakoze

  7. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    56 frw ntabwo yatunga umwana. Kandi muriyo havamo 18% y’umusoro, asigaye ntiyagira n’irindazi cya 50frw.

    Mu mibare , bigarako byibura umwana bajya bamutangira 300 Ku ifunguro. Kandi byafasha abana bata ishuri kubera inzara.

  8. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    56 frw ntabwo yatunga umwana. Kandi muriyo havamo 18% y’umusoro, asigaye ntiyagira n’irindazi cya 50frw.

    Mu mibare , bigarako byibura umwana bajya bamutangira 300 Ku ifunguro. Kandi byafasha abana bata ishuri kubera inzara.

  9. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    None se ko bavuguruzanya na minister w’ uburezi minister ati icyorezo kiracyahari abandi bati gutangira ni mukwacyenda yewe yewee guhuzagurika mumivugire uburezi bwarazambye tubirekere ibihugu byateye imbere kuko byapfuye kera mwarimu yahembwa ubusa 30,000frw za 1985 yarahembwaga 17,000frw isabune tembo igura 15frw primus 50frw ibirayi 1frw ubwose Koko haricyo mutumva mugihe gitifu w’ umurenge ahembwa akayabo bahahira hamwe Kandi icyo gihe mwarimu yahembwa a nka burugumesitiri icyo yamurushaga nimission ntakindi

  10. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    None se ko bavuguruzanya na minister w’ uburezi minister ati icyorezo kiracyahari abandi bati gutangira ni mukwacyenda yewe yewee guhuzagurika mumivugire uburezi bwarazambye tubirekere ibihugu byateye imbere kuko byapfuye kera mwarimu yahembwa ubusa 30,000frw za 1985 yarahembwaga 17,000frw isabune tembo igura 15frw primus 50frw ibirayi 1frw ubwose Koko haricyo mutumva mugihe gitifu w’ umurenge ahembwa akayabo bahahira hamwe Kandi icyo gihe mwarimu yahembwa a nka burugumesitiri icyo yamurushaga nimission ntakindi

  11. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Kereka reta yurwanda nitegeka ibigo byamashuri kugaburira abana Bose bahereye kumurongo Kandi ntihagire ibijyaanye naafaranga babaka kuko harumubyeyi abara nisababune ya 50

  12. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Kereka reta yurwanda nitegeka ibigo byamashuri kugaburira abana Bose bahereye kumurongo Kandi ntihagire ibijyaanye naafaranga babaka kuko harumubyeyi abara nisababune ya 50

  13. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Mbashimiye ibyiza mutugezaho.Mukomereze aho.

  14. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Mbashimiye ibyiza mutugezaho.Mukomereze aho.

  15. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Nyabuneka ndumva ibi but ntu bitazashoboka pe,kuko muri za 12yb abarya Ni mbarwa kuko,abenshi ntibishyura amafungura birwa ubusa,bagataha Ni mugoroba ntawakoze ku munwa.

  16. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Nyabuneka ndumva ibi but ntu bitazashoboka pe,kuko muri za 12yb abarya Ni mbarwa kuko,abenshi ntibishyura amafungura birwa ubusa,bagataha Ni mugoroba ntawakoze ku munwa.

  17. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Nyabuneka ndumva ibi but ntu bitazashoboka pe,kuko muri za 12yb abarya Ni mbarwa kuko,abenshi ntibishyura amafungura birwa ubusa,bagataha Ni mugoroba ntawakoze ku munwa.

  18. Abanyeshuri bose mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bagaburirwa ku mashuri
    Nyabuneka ndumva ibi but ntu bitazashoboka pe,kuko muri za 12yb abarya Ni mbarwa kuko,abenshi ntibishyura amafungura birwa ubusa,bagataha Ni mugoroba ntawakoze ku munwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *