Pontius Pilato ni umwe mu bayobozi bo mu bwami bw’abami b’Abaromani, wabaye icyamamare ku buryo budasanzwe. Pilato yayoboraga intara ya Yudeya yari iherereye mu gace ka Tiberius mu kinyejana cya Mbere, yamamara cyane nyuma yo gucira Yezu Kristu urwo gupfa, mu rubanza abenshi bemeza ko rwabayemo uburiganya kurusha izindi zose zabayeho ku Isi.
Muri urwo rubanza Pontius Pilato yahamije Yezu kuba yariyitiriye kuba umwami w’Abayuda/Abayahudi kandi atari we. Iki cyaha cyahanishwaga kwicwa ubambwe ku musaraba muri icyo gihe. Pilato yayoboye Yudeya kuva mu mwaka 26 kugeza mu mwaka 36. Amateka agaragaza ko Pilato yaje kwitaba Imana mu mwaka 39 mu rupfu rutazwi neza inkomoko.
Bimwe mu byo utamenye ku mateka ya Pilato n’ubuzima bwa muntu yabayemo.
Inyandiko y’ikinyamakuru Britannica, cyandika ku mateka y’ibyamamare byabayeho ku Isi , ivuga ko Pontius Pilato yari umutware mu bwami bw’abami b’Abaromani. Pilato yavukiye mu gace ka Samnium mu majyepfo yo hagati mu gihugu cy’Ubutaliyani, mu Ukuboza mu mwaka wa 12 mbere y’ivuka rya Yezu. Pilato yakoze imirimo itandukanye mu bwami bw’Abaroma mbere y’uko agirwa guverineri w’intara ya Yudeya.
Mu mwaka 26 umwami w’abami wa Roma, Tiberius, yatoye Pontius Pilato nk’umuyobozi w’imwe mu ntara yari mu burasirazuba bw’ubwami bw’Abaromani; Yudeya. Mu gihe gito yamaze ayoboye iyi Ntara ya Yudeya, Pilato ngo yagaragaje ubushishozi budasanzwe ndetse n’ubutware bwe bukarangwa no gutekerereza cyane abaturage ba Yudeya bari biganjemo abakora umwuga w’uburobyi. Muri icyo gihe, ngo Pilato yari ku mwaya wa Gatanu mu bavugaga rikumvikana mu bwami bw’abami bw’Abaromani.
Bidatinze mu mwaka 26, Umwami w’abami Tiberius yahaye Pilato umwanya w’umucamanza Mukuru mu gace yari ayoboye asimbura Valerius Gratus wari umaze imyaka isaga 10 aca imanza zo muri ako gace.
Pilato nk’umutware ukomeye ushyizweho n’umwami yatangiye gukora inshingano ze nk’Umucamanza Mukuru, ugena abagomba guhanwa, uhamwe n’icyaha agahanwa uwicwa akicwa.
Urubanza rwa Yezu nk’inzira yagennye imenyekana rya Pilato
Ubusanzwe Abaromani bahoraga mu makimbirane n’abayobozi b’inama nkuru y’abatambi babayuda. Aya makimbirane yari ashingiye ku nyandiko zera Abayuda bizeraga, nyinshi zari iziganjemo iz’abahanuzi babayeho mu myaka ibihumbi yabanje. Mu bayuda kandi icyaha cya Mbere gikomeye cyabagaho kwari ukwiyitirira izina ry’Umwami wabo cyangwa iry’umwe mu bahanuzi babayeho. Iyo wabikoraga gutyo, wagombaga kwicwa ariko mu buryo budasanzwe. Kwicwa ubamwe ku musaraba.
Kubera ishyari abayobozi bo mu bayuda bari bafitiye Yezu wigishaga inyigisho nyobokamana mu buryo buhabanye n’ubwabo, baje gushaka ubuyo bamwikiza biboroheye kandi bigaca mu mategeko; bahitamo kumurega icyaha cyo kwiyita umwami w’Abayahudi, kuko bari bazi neza ko ari cyo cyaha kitababarirwa muri ubwo bwami.
Pilato yaje kwemeza ko ibyo yezu Ahinjwa ari ukuri, nyuma y’umwanya munini yari amaze avuga ko abo Bayahudi bamurenganya. Mu gitabo cya Bibiliya, mu ivanjili zanditswe nyuma y’urupfu rwa Yezu, zigaragaza Pilato nk’urugero rw’umucamanza mubi, bigashimangirwa n’uko yananiwe gufata umwanzuro bikarangira Yezu bamwishe, kandi byaragaragaraga ko arengana.
Mu vanjili ya Matayo 27:24 haranditswe ngo “ Nuko Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y’abantu ati: “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”
Ku bahanga mu miyoborere n’amategeko, uyu murongo ngo ni ikimenyetso kigaraza ukubogama no kwikuraho inshingano nk’umuyobozi.
Urupfu rwa Pilato
Mu gitabo The Roman Traditions, basobanura urupfu rwa Pilato mu buryo bw’amayobera, aho bivugwa ko yaba yarishwe n’umwami w’Abaroma. Iki gitabo kivuga ko Umwami yamuciye mu gihugu nyuma aho yari mu buhungiro umutima we umucira urubanza ku byaha byose yakoreye muri Yudeya bimutera kwiyahura.
Abanyamateka bavuga ko nyuma yo kwiyahura, umurambo we wajugunywe mu mugezi wa Tiber. Hari abavuga ko Pilato yaba yarishwe n’abayoboke ba Yezu bamuziza uru rubanza yigeze guca, gusa nta makuru ahamye abanyamateka baragaragaza.
Kugeza ubu Pontius Pilato, mu ba Orthodox bo muri Ethiopia, afatwa nk’Umutagatifu. Impamvu batanga bavuga ko Pilato yafashije ibyanditse gusohora, kuko ngo iyo ataza kureka Yezu ngo yicwe ibyahanuwe bitari gusohora.
Mu gutegura ibiri muri iyi nkuru twifashishije igitabo cy’umunyamateka w’Umutaliyani, Dr. Antonio Frova, yise ”uncovered a piece of limestone inscribed with Pontius Pilate’s name in Latin, linking Pilate to Emperor Tiberius’s reign”, cyanditswe mu mwaka 1961.

14 Responses
Amateka ya Pontius Pilato ufatwa n’Abakristu nk’urugero rwiza mu bacamanza babi
Hey, imuru yawe yari nziza, ariko harimo amakosa, ntago abaroma babambaga umuntu k’umusaraba ahubwo uzashake amateka uzasanga barabambaga ku giti kimwe(poteau). yesu nawe niho bamubabye ntago ari umusaraba

Nibyo yesu yagombaga kurangiza icyamuzanye aribyo kutumenera amaraso tukabonera imbabazi muriwe, akaba igitambo kimwekizima Imana yishimira. Amen

Niba aruko se ubwo uwagize uruhare wese kugira umugambi w’Imana ushyirwe mubikorwe we ahabwa akahe gaciro

Byari ngombwa ngo Umwana w’ Intama atambwe mu maboko y’ abanyabyaha, amanikwe ku giti, bityo abe inshungu ya benshi. Ibyo Pilato yakoze rero, byari ukugira ngo ibyanditswe bisohore. Ibirebana n’ urubanza azacirwa, numva nabiharira wa Mucamanza ukiranuka wo mu ijuru.

kubera guhakana umusaraba abiyise abahamya ba Yehova bahakana ko abaroma batabambaga abantu ku musaraba. wagirango nibo bazi cyangwa basoma amateka gusa. Niba barahisemo guhakana ubutumwa bw’umusaraba nk’uko Paulo abivuga ( Galatia 5:11; 6:12, 14) baba bahisemo kuba abahakanyi bo gucungurwa. Ku mvugo yabo ko Yesu yababwe ku giti, ibyo ni imyizerere yabo bahisemo ngo babone uko batandukana n’andi matorero nuko bashaka kubyumvisha abayoboke babo bigatuma umusaraba bawuha iyindi shusho (igiti kimwe). ariko n’ubundi umusaraba abayuda babambagaho abantu wabaga ukozwa mu giti, kandi ishusho y’umusaraba irizwi neza.

Oya ibyuvuze nukuri rwose.aba bahamya biyita abayehova barahakana bazabanze bige imisalaba ntabwo roma yabambaga kugiti kimwe abakoresheje igiti kimwe ni abagiriki (croix simple) naho abaroma ni musalaba muzito.ubwo rero muzige ibyimisalaba

Nimumbwire umubare w,imisaraba abagiriki babambagaho abanyabyaha n,itandukaniro ryayo
Amateka ya Pontius Pilato ufatwa n’Abakristu nk’urugero rwiza mu bacamanza babi
Nimumbwire umubare w,imisaraba abagiriki babambagaho abanyabyaha n,itandukaniro ryayo