Ibitatekerezwaga! Man City yasuzuguwe na Lyon iyisezerera muri UEFA Champions league

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa ibaye ikipe ya kane ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera muri 1/4 cy’irangiza Manchester City iyitsinze ibitego 3-1.

Ni umukino Manchester City yahabwagamo amahirwe menshi yo gutsinda ikagera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions, gusa kuba ikipe ya Lyon yari yasezereye Juventus muri 1/8 byacaga amarenga y’uko ishobora guha akazi gakomeye Pep Guardiola n’abasore be.

Ni na ko byaje kugenda!

Ikipe ya Man City nk’ibisanzwe yihariye umupira, gusa uko yawutazaga Lyon yacungiraga kuri za Contre-Attaques yasigaga ihungabanyije izamu ryayo.

Olympique Lyonnais yafunguye amazamu ku munota wa 24 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Maxiwell Cornet.

Ni igitego cyakurikiwe n’igitutu gikomeye ku ruhande rwa Manchester City yashakaga kugombora, gusa iminota 45 y’umukino irangira nta mpinduka zibaye.

Ugusatira kwa City kwakomereje mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino, kugeza ku munota wa 69 w’umukino ubwo Kevin De Bruyne yishyuriraga Manchester City.

Bijyanye n’uko ikipe ya City yatakaga ikazamuka cyane, Mussa Dembelé winjiye mu kibuga asimbura Memphis Depay yibye umugono ab’inyuma bayo, birangira atsindiye ikipe ye ya Lyon igitego cya kabiri. Hari ku munota wa 79 w’umukino.

Itsinzi ya Lyon yashimangiwe nanone na Dembelé ubwo yatsindiraga Lyon igitego cya gatatu ku munota wa 87 w’umukino, nyuma gato y’uko Raheem Sterling yari amaze guhusha igitego imbere y’izamu rya Lyon ryari rirangaye.

Olympique Lyonnais ifite akazi katoroshye muri 1/2 cy’irangiza, dore ko igomba kwisobanura na Bayern Münich yo yaraye isezereye FC Barcelona, nyuma yo kuyihaniza ikayitsinda ibitego 8-2.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *