Umupfumu, Rutangarwamaboko uyoboye Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco, arasaba Abanyarwanda guterekera abazimu/abakurambere babo kugira ngo babone gutuza.
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’impungenge yagize ku bahanzi nyarwanda bakomeje gushyira hanze indirimbo zirimo ubutumwa bwitwa ‘ubw’Urukozasoni’ we akabona ko basize umuco w’iwabo, bajya gusakumira ahandi ibyo abona bidafite akamaro.
Rutangarwamaboko muri ubu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 13 Kanama 2020, yagize ati: “Ntimukirize ay’ubuhone ngo abitwa abahanzi bahanzweho no gukuruza rubanda rubohohaho ku mbuga ngurukanabutumwa bakwirakwiza urukozasoni.”
Yakomeje agira ati: “Ubundi se mwasiga isôoko yanyu mukabura gusakuma ibyo mubonye? Mwaterekereye abazimu banyu mukareba ko mudatuza..?”
BWIZA twaganiriye na Rutangarwamaboko kugira ngo asobanurire Abanyarwanda iby’ubu butumwa yabageneye, twifashishije umurongo wa telefone, mu ndamukanyo yihariye akoresha, ati: “Imana y’i Rwanda ihorane nawe Mwenimana!”
Uyu mupfumu avuga ko ubundi nta buhanzi bwabaho budashingiye kuri gakondo cyangwa se ku mihango kuko ari yo ibaha imbaraga. Ati: “Utagira imihango, ntabwo agira ibyo ahanga. Ni nayo mpamvu nta bihangano dufite ahubwo dufite amarorerwa, ibintu bituma ababyeyi bifata impungenge, bakipfuka amaso ngo batareba, ibyo ariko abana barahurira nabyo hirya no hino kubera ibi byateye by’imbuga ngurukanabutumwa.”
Ati: “Kugira ngo abantu babyumve neza ni uko abantu babanza kumva icyo guterekera ari cyo. Ni umuhango mukuru i Rwanda kuva kera. Ibindi byose usanga biza byuririraho. No kubandwa biza nyuma yo guterekera, bikava ku nshinga rero ‘gutereka’. Rero iyo duterekera bikaba bivuze ngo tuba dutegurira abazimu bacu imitima yacu.”
Rutangarwamaboko asobanura ko abazimu cyangwa abakurambere ari abegeramana, bakaba ari bo banyuzwaho ibyifuzo byose. Avuga ati: “Ubwo rero iyo urebye mu nzira z’abakurambere bacu, z’abazimu bacu, ibi turimo kubona umunsi wa none ntabwo byigeze bibaho. Nta butumwa burimo aho ngaho, kuko ntaho tubibona mu bakurambere bacu.”
Uyu mupfumu avuga ko iyo abahanzi nyarwanda baba bagira umuterekero, bari kugira ibihangano bitazima, ngo kuko imihango ari yo itanga guhanga. Gusa ngo ubu ibyo basigaye bakora ni uguhangara, kubahuka n’ibindi, ari yo mpamvu avuga ko ari ubuhone.
Imitoma ya Rujindiri n’indirimbo z’ubu
Bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ubutumwa bw’urukozasoni bwahozeho mu Rwanda, aho abahanzi nka Rujindiri Bernard basohoye indirimbo ‘Imitoma’ ivuga ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Kuri we, “Rujindiri yaririmbye imitoma! Ubuse imitoma ya Rujindiri wayigereranya n’ibiriho by’iki gihe? Kuko imitoma ya Rujindiri ishyigikira gusabana kw’abashakanye. Iratuma n’abari babuze ibyiyumviro babigira ariko mu buryo bwubaka ariko ubu noneho biri ku gasozi, umukobwa arihamagarira umuhungu!”
Avuga ko umwihariko w’indirimo ‘Imitoma’ ya Rujindiri ari wo utuma n’ubu ngubu igicurangwa, ariko abahanzi b’iki gihe bakora indirimbo nyuma y’ukwezi kumwe ntibe igicurangwa.
Imitoma ya Rujindiri:
Twari imitoma Nyonga we
Tukiri imitoma Nyonga we
Igihe ga turagira inyana Nyonga we
Twatobanye ga utwondo Nyonga we
Twambaranye ga inkindo Nyonga we
Ariko ni izawe nanjye, ororo ayi we!
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Unkunde ga ngukunde Nyonga we
Nta rukundo rw’umwe Nyonga we
Urukundo ga ngukunda Nyonga we
Si urw’ejo n’ejo bundi Nyonga we
Warukuye ga iwanyu Nyonga we
Warusanze ga iwacu Nyonga we
Ariko ni urwawe nanjye, ororo ayi we!
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nagukuye i Bwega Nyonga we
Nagushize ga i Bunyiginya Nyonga we
Hose ni ahawe nanjye, ororo ayi we!
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nagutuye utunyana Nyonga we
Kandi dusaze ga urwenda Nyonga we
Naturengeje abandi Nyonga we
Ndatugutura Nyonga we
Ariko ni utwawe nanjye ororo ayi we!
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nakumurikiye inyambo Nyonga we
Kandi utari umutware Nyonga we
Nazirengeje abandi Nyonga we
Ndazigutura ga Nyonga we
Ariko ni izawe nanjye ororo ayi we!
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nagukebeye ga ingondo Nyonga we
Hagati y’ibituza byombi Nyonga we
Ukorakoremo uzumve Nyonga we
Wazikorakoyemo mama we
Ntihapfutse na rumwe Nyonga we
Ariko ni izawe nanjye ororo ayi we!
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Nakumereye imbuguyu mama we
Munsi y’umudende Nyonga we
Munsi y’umukondo Nyonga we
Ukorakoremo ga uzumve nyonga we
Wazikorakoyemo mama we
Ntihapfutse na rumwe Nyonga we
Ariko ni izawe nanjye, ororo ayi we!
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Nagukuye i Bwega mama we
Nagushize ga i Bunyiginya mama we
Hose ni ahawe nanjye, ororo ayi we!
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Nagutuye Ubwishya Nyonga we
Uturwe ga udutsama Nyonga we
Uturwe ga udutega Nyonga we
Uturwe ga utubavu Nyonga we
Naturengeje abandi Nyonga we
Ndatugutura ga Nyonga we
Ariko ni utwawe nanjye, ororo ayi we!
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Naguhaye i Kinyaga Nyongawe
Uturwe ga udutsama Nyonga we
Uturwe ga udutega Nyonga we
Uturwe ga uturago Nyonga we
Uturwe utubavu Nyonga we
Naturengeje abandi Nyonga we
Ndatugutura Nyonga we
Ariko ni utwawe nanjye, ororo ayi we!
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Unkunde ga ngukunde Nyonga we
Nta rukundo rw’umwe Nyonga we
Urukundo ga ngukunda Nyonga we
Si urw’ejo n’ejobundi Nyonga we
Warukuye ga iwanyu Nyonga we
Warusanze ga iwacu Nyonga we
Ariko ni urwawe nanjye, ororo ayi we!
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Na Mucuminjongi ye tuzamukubita ga inkingi Nyonga we
Tuzamurenza ga inkike Nyonga we
Ariko ni ibyawe na njye, ororo ayi we!
Ndagukunda ga Nyonga mama we
Nagukunze ga rwinshi Nyonga we
Ariko ni ibyawe nanjye, ororo ayi we!
Ntawe ukwanga inyamibwa we
Uko tugukunda mwiza we
Mwiza aza yahutse uruziga mama we
Mwiza aza yashoye amababa ga mama we
Mwiza ga yakekwa ingondo mama we
Mwiza ga yahimbye amatako mama we
Urukundo ga rw’umukobwa mama we
Igitega cy’umukondo mama we
Ariko ni icyawe nanjye, ororo ayi we!
Hari inzego zishinzwe gusigasira umuco, zifite inshingano zo guha umurongo imikorere y’abahanzi. Izi zagerageje kwihanangiriza abahanzi zivuga ko barengera, Rutangarwamaboko avuga ko ntacyo bitanga kuko bivugwa mu magambo gusa, ikindi avuga ko hari n’abavuga ko babirwanya, byagera mu bikorwa bakivuguruza.
Ku musozo w’ikiganiro, Rutangarwamaboko yasabye Abanyarwanda kwiga kandi bakamenya iby’iwabo. Ati: “Tubeho ubuzima bushingiye ku muco, kuko umuco ari wo shingiro.”
Rutangarwamaboko ni umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco, inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (philosophy) ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.



2 Responses
Mwaterekereye abazimu banyu mukareba ko mudatuza_Rutangarwamaboko
Ubundi ayomahano y’abobahanzi ayobya ibibondo by’uRwanda abaabayobozi n’abashinzjnn’abashinzwe ururimi n’umuco batarebera!!!
Mwaterekereye abazimu banyu mukareba ko mudatuza_Rutangarwamaboko
Ubundi ayomahano y’abobahanzi ayobya ibibondo by’uRwanda abaabayobozi n’abashinzjnn’abashinzwe ururimi n’umuco batarebera!!!