Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, yatangaje ko atewe ishema na musaza we, Second Lieutenant Ian K. Kagame, winjiye muri RDF nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.
Kuri paji ye ya Twitter, Ange Kagame yagize ati ” Wakoze cyane Tonto Ian( yari ateruye mwishywa we). Kuvuga ko ntewe ishema na we ntabwo bihagije. (utumenyetso dutatu tw’umutima).” Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ugushyingo ni bwo Ian Kagame yarahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Ni umuhango wahuriranye no kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye barenga 500 baheruka gusoza amasomo abinjiza muri RDF nka ba Ofisiye, ukaba wayobowe na Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Madamu Jeannette Kagame, umukobwa we Ange Ingabire Kagame ndetse n’umukwe we, Bertrand Ndengeyingoma bari mu bari i Gako mu rwego rwo gushyigikira Ian Kagame.


