Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainrugaba, avuga ko u Rwanda na Uganda ari igihugu kimwe, ko kurwanya iyo mvugo kwaba ari ugushaka guhanganisha abaturage b’ibihugu byombi. Ayo ni amagambo ya Gen Muhoozi ubwo yagarukaga ku kuba bisi ya mbere itwaye Abanyarwanda yari ihagurutse yerekeza muri Uganda, iza guca ku mupaka wa Katuna/ Gatuna. Ni ibintu byaherukaga mu myaka hafi itatu ishize. Mu mashusho yari ashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Jean Banks, Gen Muhoozi yagize ati ” Ibyishimo ku Banya-Rwanda n’Abanya-Uganda ubwo za bisi zatangiraga kwambuka imipaka. U Rwanda na Uganda mu by’ukuri ni igihugu kimwe! Uwo ari wese warwanya iyo mvugo yaba ashaka kurwanya abantu bo muri ibi bihugu byombi. Ndashaka nanone kongera gushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kongera guhuza abantu b’ibihugu byombi.” Uyu muhungu wa Perezida Museveni yagaragaje umuhate wo gutuma ibintu bihinduka mu mubano w’ u Rwanda na Uganda. Mu mpera za Gashyantare 2022 yari i Kigali, aho yaganiriye na Perezida Kagame, imipaka irafungurwa, ariko abantu ntibemererwa. Yari aherutse gutangaza ko noneho azagaruka i Kigali mu minsi iri imbere. Nyuma y’aho gato yaje gutangaza ko we na ‘Sewabo’ bemeranyije ko habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. U Rwanda rwafunguye imipaka yose yo ku butaka kuri uyu wa 7 Werurwe 2022 n’ubwo ku Kanyaru ku bajya i Burundi bitakunze ko Abanyarwanda bambuka. Ku yindi mipaka nka Kyanika, Kagitumba na Katuna, abantu ku mpande zombi bakoze ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byombi.

6 Responses
Akari ku mutima wa Gen Muhoozi ubwo Abanyarwanda ba mbere bambukaga umupaka bajya muri Uganda
hari ukujarajara mu magambo: igihugu kimwe – ibihugu byombi! Namese kamwe. Ariko kandi, umutegetsi wo kuri ruriya rwego yagombye kwirinda kwandarika amarangamutima ye kuri twitter!
Akari ku mutima wa Gen Muhoozi ubwo Abanyarwanda ba mbere bambukaga umupaka bajya muri Uganda
Abantu benshi ntibateye kimwe kandi nibigaragazako yari ababajwe cyane n’imibanire mibi y’ibihugu byacu kugaragaza amarangamutima rero nuko azi icyo ashaka.

Abanyarwanda sibo bazamutora c niyiyamamaza?
Akari ku mutima wa Gen Muhoozi ubwo Abanyarwanda ba mbere bambukaga umupaka bajya muri Uganda
Abanyarwanda sibo bazamutora c niyiyamamaza?