Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab waraye wongeye kugaba igitero ku ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS).
Amakuru avuga ko Al Shabaab yateye ibisasu birenga 20 ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi biri ahitwa Biokadal, gusa ntibyagira icyo byangiza.
Abarwanyi b’uyu mutwe muri iki gitero baranavugwaho gukoresha intwaro ziremereye bakuye mu birindiro by’Ingabo z’Abarundi by’ahitwa El-Baraf, ubwo bahagabaga igitero ku itariki ya 03 Gicurasi bakica abasirikare 35.
Kugeza ubu imirambo y’abasirikare b’u Burundi biciwe muri kiriya gitero ntirabasha kuboneka bijyanye n’uko agace ka El-Baraf kuri ubu kagenzurwa na Al Shabaab.
Cyakora cyo hari amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi zitegura kugaba ibitero muri kariya gace mu rwego rwo kongera kukigarurira.

2 Responses
Al Shabaab yongeye kugaba igitero ku ngabo z’u Burundi
Barabitoraguriye Koko! Gute umuntu agutera incuro zirenze imwe,wowe ntumukurikire ngo ugire icyukora?babahinduye intsina ngufi pe!
Al Shabaab yongeye kugaba igitero ku ngabo z’u Burundi
Barabitoraguriye Koko! Gute umuntu agutera incuro zirenze imwe,wowe ntumukurikire ngo ugire icyukora?babahinduye intsina ngufi pe!