Bwiza
ads

Algeria igiye kujya ifungira abanyabiyobyabwenge mu butayu

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 29 Ukwakira 2026 saa 08:27
Iminota 2 yo gusoma
Algeria igiye kujya ifungira abanyabiyobyabwenge mu butayu

1403523

Leta ya Algeria irateganya guhindura ikigo cya gisirikare giherereye mu butayu bwa Sahara gereza y’umutekano usesuye izafungirwamo abacuruza ibiyobyabwenge bakomeye, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ubucuruzi bwabyo n’ibyaha bifitanye isano na byo.

Iyi gereza izaba iherereye mu gace ka Tanezrouft, mu karere ka Bordj Badji Mokhtar, mu majyepfo ya Algeria. Aka gace kazwiho ubushyuhe bukabije, kuko mu mpeshyi bushobora kurenga dogere 51, mu gihe imvura ihagwa mu mwaka iba iri munsi ya milimetero 20.

Iki icyemezo cyo guhindura ikigo cya gisirikare gereza cyafashwe n’Inama Nkuru y’Umutekano ya Algeria, iyobowe na Perezida Abdelmadjid Tebboune. Iyo nama yanemeje ko hashyirwaho urwego rwihariye rushinzwe kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Impuguke mu by’umutekano, Mabrouk Kahi, yavuze ko iki cyemezo kigaragaza ko Algeria ishaka gukaza ibihano ku bacuruza ibiyobyabwenge, kuko iki kibazo kimaze kugira ingaruka ku mutekano n’amahoro by’abaturage.

Imibare yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo igaragaza ko mu 2024, Algeria yari ifite abaswe n’ibiyobyabwenge bagera kuri miliyoni eshatu, mu baturage bagera kuri miliyoni 46.

Ku wa 21 Kanama, Polisi mu mujyi wa Oran yafashe utubuto turenga miliyoni 10 tw’umuti wa pregabalin ushobora gukoreshwa mu buryo butemewe, hamwe n’ibiro 33 bya kokayine.

Leta ya Algeria kandi iherutse gufata abantu babiri bakekwaho kuyobora imiyoboro ikomeye y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu Bufaransa. Muri bo harimo Abdelatif Mehdi Laribi, ufatwa nk’uwashinze umutwe wa DZ Mafia, uvugwaho gukora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge no kunyereza amafaranga.

Perezida Tebboune yavuze ko igihugu kigomba kurinda abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge, anavuga ko igihano cy’urupfu kizakoreshwa ku byaha bikomeye bifitanye isano na byo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.