whatsapp_image_2020-05-10_at_20.12.31.jpg

AMAFOTO : Ingwe yatangaje benshi ubwo yagaragaraga ikina n’umwana w’impala

Sangiza iyi nkuru

Amashusho yafatiwe muri Pariki y’igihugu ya Kruger muri Afurika y’Epfo, yerekana akana k’impala gakina n’ingwe ku buryo byatunguye benshi.

Mu busanzwe izo nyamaswa zombi ntizicana uwaka kubera ko impala ziri mu ifunguro ingwe zihora zifuza.

whatsapp_image_2020-05-10_at_20.12.31.jpg

Ababonye amashusho bayagereranyije na ya nkuru yo muri Bibiliya, ivuga ko ku munsi w’imperuka muri paradizo ikirura n’intama bizicara ku ntebe imwe, imbeba n’injangwe na byo bikarira ku meza amwe nta gishotoye ikindi.

Estian Houy wafashe ariya mashusho yavuze iby’iriya ngwe n’akana k’impala nta na rimwe yari yarigeze abibona mu myaka yose yari amaze arinda inyamaswa.

Yagize ati”Mu myaka yanjye yose nk’umurinzi w’inyamaswa, sinigeze mbona n’amaso yanjye ibyo nabonye yemwe sinateganya kuzongera kubibona. Numvise ntangaye kandi nishimiye kubona ibintu nk’ibi bidasanzwe kandi bigoye gusobanura.”

whatsapp_image_2020-05-10_at_20.12.30.jpg

Yakomeje agira ati”Impala ntabwo yigeze yerekanaga ibimenyetso byumubabaro cyangwa ubwoba. Igihe cyose ingwe yabaga iyik na yo ikagaruka ku ngwe kandi igahumura mu maso cyangwa igasunika umutwe mu ruhanga rw’ingwe. Rimwe na rimwe impala yasimbukaga isa n’icika ingwe, igahita iyigaruza amajanja yayo.”

Houy yavuze ko mu busanzwe ibyana by’ingwe ari byo bikina n’izindi nyamaswa kubera ko nta bunararibonye bwo kwica biba bifite.

Yongeyeho ko iriya ngwe ishobora kuba yakinishaga akana k’impala itegereje ko nyina wako aba ari yo iza kugira ngo ingwe iyirye.

William Fox ukora mu mushinga ukora ubushakashatsi ku ngwe, we yavuze ko bimenyerewe ko inyamaswa zo mu muryango w’injangwe zikina n’umuhigo wazo, gusa bikarangira ihigwa biyigendekeye nabi.

whatsapp_image_2020-05-10_at_20.12.34-1.jpg

Yatanze urugero rw’uko iyo ipusi zo mu rugo zifashe imbeba zibanza kuzikinisha, nyuma bikarangira zizishe, ibyo aheraho avuga ko amaherezo y’iriya mpala atabaye meza.

whatsapp_image_2020-05-10_at_20.12.29.jpg
whatsapp_image_2020-05-10_at_20.12.29-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. AMAFOTO : Ingwe yatangaje benshi ubwo yagaragaraga ikina n’umwana w’impala
    Mwaramutse, ngewe ayo mashusho narayabonye yose ikigaragara ntago ingwe yakinishaga kariya kana k’impara ahubwo yakishe urubozo kuko reba neza amaguru aho yagakomerekeje byarangiye ikishe kandi yakarembeje.

  2. AMAFOTO : Ingwe yatangaje benshi ubwo yagaragaraga ikina n’umwana w’impala
    Mwaramutse, ngewe ayo mashusho narayabonye yose ikigaragara ntago ingwe yakinishaga kariya kana k’impara ahubwo yakishe urubozo kuko reba neza amaguru aho yagakomerekeje byarangiye ikishe kandi yakarembeje.

  3. AMAFOTO : Ingwe yatangaje benshi ubwo yagaragaraga ikina n’umwana w’impala
    Mbega byiza!!! Ikibazo nuko wa mugani biza guhinduka “ikakinopfoza”.Ibi binyibukije ukuntu mu isi nshya izaba paradizo ivugwa muli Petero wa kabiri igice cya 3,umurongo wa 13,ngo tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc…Byisomere muli Yesaya 11:6-8.Ikindi kandi,indwara n’Urupfu bizavaho burundu.Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4.Aho gushidikanya cyangwa kubihakana,Imana igusaba gushaka Imana cyane,ntuheranwe gusa no gushaka ibyisi.Kuberako abameze gutyo,ntabwo bazayibamo.Bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  4. AMAFOTO : Ingwe yatangaje benshi ubwo yagaragaraga ikina n’umwana w’impala
    Mbega byiza!!! Ikibazo nuko wa mugani biza guhinduka “ikakinopfoza”.Ibi binyibukije ukuntu mu isi nshya izaba paradizo ivugwa muli Petero wa kabiri igice cya 3,umurongo wa 13,ngo tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc…Byisomere muli Yesaya 11:6-8.Ikindi kandi,indwara n’Urupfu bizavaho burundu.Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4.Aho gushidikanya cyangwa kubihakana,Imana igusaba gushaka Imana cyane,ntuheranwe gusa no gushaka ibyisi.Kuberako abameze gutyo,ntabwo bazayibamo.Bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *