Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jacques Tuyisenge, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Jordin ukomoka mu gihugu cya Uganda.
Ku mugoroba wo ku wa Kane hari hagiye hanze amafoto ya Tuyisenge Jacques yateye ivi asaba uriya mukobwa ko yazamubera umugore, gusa amakuru avuga ko Jacques yateye ivi nyuma yo kuva gusezerana imbere y’amategeko.
Amafoto yagiye hanze yerekana Jacques n’umukunzi we barebana akana ko mu jisho nyuma yo gusezerana, ibishimangira urwo bakundana.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo Tuyisenge n’umukunzi we bagombaga kubana byeruye nk’umugabo n’umugore nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, gusa ubukwe bwabo buza kuburizwamo n’icyorezo cya COVID-19.
Cyakora cyo hari n’andi makuru avuga ko aba bombi basanzwe babana mu rugo rwa Jacques ruherereye i Nyamata mu Bugesera kuva mu mpera z’umwaka ushize.








Amafoto: @La Fotolia
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


