Umuhanzi Weasel Manizo, umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe, yatangaje ko yababariye umugore we Sandra Teta nyuma y’uko amugongesheje imodoka ku bushake bikamuviramo kuvunika akaguru.
Weasel yasobanuye ko Sandra yamugonze bidaturutse ku bushake, bigatuma agira imvune ikomeye yatumye ajyanwa mu bitaro bya Nsambya Hospital aho abaganga bamubaze, ubu akaba ari koroherwa neza.
Yagize ati: “Ntabwo nashoboraga gukomeza gukora ibitaramo kuko nari meze nabi, byabaye ngombwa ko byose mbishyira ku ruhande. Ariko ubu ndagaruka ku rubyiniro, kandi nshobora kuririmba nubwo naba nicaye mu kagare k’abafite ubumuga.”
Nubwo byamuteye ibibazo, Weasel yavuze ko yahisemo kubabarira Sandra aho kumwitura ibyo yamukoreye, kuko ngo amakimbirane n’impanuka ari bimwe mu bigize ubuzima. Yongeyeho ko Sandra akiri nyina w’abana be kandi urugo rukwiye guharanirwa.
Ati: “Nize kwihangana no gusanga kuba mu rugo ari byiza cyane. Mbere sinajyaga mpamara igihe kinini, ariko ubu nabonye ko kuba mu rugo ari byiza.”
Ibi bibaye nyuma y’uko mu bihe byashize Weasel na Sandra bagiye bagaragara mu makimbirane atandukanye, ariko kenshi bakongera bakabana.


